AmakuruPoliticsUbuzimaUncategorized

Umuyobozi ukomeye mu gisirikare cy’u Burusiya yarashwe

Abashinzwe iperereza batangaje ko umwe mu bayobozi bakomeye mu gisirikare cy’u Burusiya, Lieutenant General Vladimir Alexeyev, yajyanywe kwa muganga nyuma yo kurasirwa i Moscow mu gitero kuri uyu wa Gatanu.

Ibiro by’Umushinjacyaha w’i Moscow byatangaje ko Alexeyev, yarashwe inshuro nyinshi n’umuntu utaramenyekana ubwo yari mu nyubako yo guturamo iherereye mu Majyaruguru y’Uburengerazuba bwa Moscow.

Alexeyev ni Umuyobozi wungirije w’Ishami ry’ubutasi mu gisirikare cy’u Burusiya, rizwi ku izina rya ‘Main Intelligence Directorate’.

Umuyobozi we, Igor Kostyukov, ni we uyoboye itsinda ry’u Burusiya mu biganiro na Ukraine i Abu Dhabi ku bijyanye n’umutekano n’amasezerano y’amahoro.

Kuva intambara yo muri Ukraine yatangira, abayobozi bakuru benshi b’ingabo z’u Burusiya bamaze kwicwa, Moscow ikabishyira kuri Kyiv ndetse mu bihe bimwe ubutasi bwa gisirikare bwa Ukraine bwagiye bwemera ko ari bo babigizemo uruhare.

Guhera mu Kuboza 2024, abandi bayobozi batatu bafite ipeti rya Lieutenant General nk’irya Alexeyev biciwe i Moscow no hafi yayo, mu bitero bibiri byagabwe ku ngo zabo.

Ni ibi bitero byarakaje cyane abakoresha imbuga nkoranyambaga mu Burusiya, bibaza impamvu abayobozi bakuru batabona uburinzi buhagije.

Loading