Ubworozi bw’ Inzuki, inkingi y’iterambere ry’abagore
Mu kagari ka Nyabwishongwezi, mu murenge wa Rukoma, hari abagore batanu bagize itsinda biyemeje kwiteza imbere binyuze mu mwuga wo guhakura ubuki, banita no ku bidukikije.

Abo bagore ni Mukamana Clarisse, Uwamahoro Diane, Nyiraneza Alice, Mukankuranga Béatha na Umutoni Grace. Mbere yo gutangira uyu mwuga, babagaho mu buzima busanzwe bushingiye ku buhinzi, ariko bakabona ko hakenewe igikorwa cyabateza imbere kandi kikarengera ibidukikije.
Nyuma yo guhugurwa ku bworozi bw’inzuki n’akamaro kabwo ku bidukikije, bafashe icyemezo cyo gushinga itsinda ryo guhakura ubuki. Bashyize imizinga yabo hafi y’amashyamba n’imirima irimo indabyo nyinshi, birinda gutema ibiti no gukoresha imiti yangiza inzuki. Banateye ibiti by’indabyo n’iby’imbuto kugira ngo bongere aho inzuki zibona indyo, bityo banazamure umusaruro w’ubuki.
Aba bagore bagize uruhare runini mu kubungabunga ibidukikije kuko bigishije abaturage bagenzi babo akamaro ko kurinda amashyamba, kutangiza ubutaka, no kwirinda imyotsi yangiza.

Mukankuranga Béatha avuga ko mbere abaturage batitaga ku bidukikije, ariko ubu batangiye kumva ko kurengera ibidukikije bifitiye akamaro ubuzima n’ubukungu bwabo.
Nyuma yo guhakura ubuki, babonye umusaruro mwiza wabafashije kwishyurira abana amashuri, kwizigamira no guteza imbere ingo zabo. Uretse inyungu z’amafaranga, bungutse icyizere, ubumwe n’ijambo mu muryango.
Babaye icyitegererezo cy’abagore bagaragaza ko iterambere n’ikorwa ryiza rishobora kugerwaho hafatanyijwe no kubungabunga ibidukikije.

By:Florence Uwamaliya
![]()

