AmakuruUbuzima

Uburwayi bw’ Ibimeme n’ Uburyo Bwakwirindwa

Ibimeme ni indwara yandura iterwa n’agakoko ka varicella-zoster. Abarwayi bayo bagira utubyimba duto duto twuzuyemo amazi ku mubiri wose, akunda kubabaza no kuryaryata.

Iyi ndwara ikunze kuagaragara ku bana bato, ariko n’abantu bakuru bashobora kuyandura, cyane cyane batigeze bacyingirwa   mbere cyangwa batakingiwe ho.

Bimwe mu bimenyetso byayo harimo umuriro, kuribwa umutwe, umunaniro n’utubyimba  tugaragara ku ruhu. Iyo utubyimba Tumenetse  dushobora gusiga inkovu, cyane cyane iyo twakomeretse.

Ikindi kandi umuntu warwaye ibimeme ashobora kwanduza abandi binyuze mu mwuka cyangwa gukora ku byo yakoresheje.

Gukumira no kwirinda ibimeme nuko ugomba kuba warakingiwe, kuko urukingo rubuza indwara kwibasira uyikingijwe, Ababyeyi basabwa gukingiza abana babo hakiri kare.

Indi ngamba ni ukwirinda kwegera umuntu warwaye, cyane cyane mu minsi ya mbere y’uburwayi, Ni ngombwa kandi gukaraba intoki kenshi, kwirinda gusangira ibikoresho by’uwanduye, no kwitabaza muganga hakiri kare mu gihe habonetse ibimenyetso.

Abaganga bagira inama abantu bose ko urukingo rw’ibimeme ari rwo rukingo rukomeye kurusha ubundi buryo bwo kwirinda.

Ababyeyi bagomba gukingiza abana babo hakiri kare, kandi buri muntu wese utarigeze arwara cyangwa ngo akingirwe, akwiye kugana  kwa muganga agakingirwa.

Umwanditsi: Uwamaliya Florence

Loading