Ubukwe butari ukuri bamuriyemo $250.000 – ‘Nabaye igicucu’

7

Ubwo Umwongereza ukora mu miryango ifasha yakundanaga n’umukobwa wo muri Ukraine, yari azi ko agiye kubaka ubuzima bushya bwa bombi i Odessa muri Ukraine – yaribeshyaga

Imodoka ya James yinjiye muri Villa Otrada. Uyu mugabo w’imyaka 52 yari ategereje uyu munsi amezi menshi.Yari afite amashyushyu menshi yo kubona fiancée we, Irina, wari utegereje hanze ya restaurant iri ku nkombe y’inyanja y’umukara muri Ukraine. Irina urushwa imyaka 20 na James, yari acyeye umusatsi we muremure ukimara gutunganywa.Hafi aho hari abo James yibazaga ko ari ababyeyi ba Irina n’abatumirwa bagera kuri 60, bose bacyereye ubukwe.James yasohotse mu modoka maze aba bari bategereje barahindukira bamukomera amashyi.Byari mu kwezi kwa karindwi mu 2017, intangiriro y’impeshyi muri Odessa, ameza yatewe neza muri Villa Otrada yitegeye inyanja.

Villa Otrada, ahabereye 'ubukwe'

Hashize umwanya, James na Irina basubiramo amagambo yo gusezerana kwabo munsi y’indabo zitatse.Ariko icyari kuba umwanya nyawo cyahindutse ibindi. Byageze saa sita z’ijoro James aryamye wenyine mu bitaro, arwaye ibikekwa ko yaherewe mu cyo kunywa. Yari umugabo washyingiwe, ariko umugore yahawe si we yakunze. Ahubwo yari umukobwa wateguye ubukwe bwabo.Iyi ni inkuru y’uburyo umugabo w’Umwongereza yabuze ayo yizigamiye yose mu buzima, n’agaciro ke. N’uburyo inzego z’ubucamanza za Ukraine zamusetse.James nabwo ari izina rye nyakuri.Iki ni igisebo atigeze abwira umuntu n’umwe mu Bwongereza, yewe n’umuryango we. BBC yagenzuye ibyo yaje kuvuga ku byabaye ikoresheje inyandiko za banki, amakuru y’ubutegetsi, ubutumwa bwanditse, n’ibiganiro n’abari muri iyi nkuru.

Sherlock Holmes?

Ishusho y’igicucu cy’umugabo wambaye ingofero afite n’inkono y’itabi igaragara cyane ku muhanda wa Lanzheronivska hagati muri Odessa.

Ishusho ya Sherlock Holmes

Ukurikiye iyi shusho winjira mu kirongozi mu nyubako iri aho hafi ukagera mu biro bya Robert Papinyan, umupererezi wigenga.Uyu wahoze ari umupolisi, yambaye neza, yabinditse neza umusatsi we w’umukara uteyemo kanta. Ikintu cyose kiriranga. Afite agakoresho ka notepad k’ikirango cya Sherlock Holmes na ‘business card’ ziriho icyo kirango ndetse na ‘sonnerie’ ya telephone ye ni akaririmbo karanga filimi ya Sherlock Holmes uko yakinwe na Soviet TV.

Bwana Papinyan n'andi mafoto ya Sherlock

Uko biboneka, uburyo bwa Papinyan bufite isano ntoya n’inkuru shusho y’uwo yemera cyane Sherlock Holmes.Buhoro yongorera ati: “Ntabwo dukorana na polisi, dukoresha uburyo bwo mu mutwe. Aya mafaranga yatwawe binyuranyije n’amategeko, rero natwe twakoresheje uburyo bunyuranyije n’amategeko mu kuyagarura”.

Short presentational grey line

Inzu imwe hirya y’ibiro bya Papinyan muri Odessa hari umuhanda Deribasovskaya Street. Ni mu mutima w’imyidagaduro w’uyu mujyi, huzuye utubari na za restaurants.Kuhagenda mu kabwibwi uhabona abagabo benshi bakuze bari gusangira n’abakobwa baruta imyaka myinshi, ibikapu birimo impano zihenze biteretse iruhande rwabo.Ukraine ni kimwe mu bihugu bikennye by’i Burayi, umushahara w’ikigereranyo ugera ku madorari 350 y’Amerika ku kwezi.Hari ‘business’ ikomeye yo “gukundana” hano. Iri mu buryo butandukanye, kuva ku kwishyura email wohererejwe kugera ku “rukundo imbona nkubone”, aho abagabo bifite bishyura ibihumbi by’amadorari kugira ngo babonane n’abakobwa beza ba Ukraine.Ariko James avuga ko atagiye i Odessa gushaka urukundo.

Uyu mugabo uba mu Bwongereza, mu 2015 yasabwe n’inshuti kumufasha gutangira umushinga ufasha abana bahunze intambara mu burasirazuba bwa Ukraine. Igihugu cya kabiri mu bunini i Burayi cyari kigikora impinduramatwara, Uburusiya busubiza butera inkunga inyeshyamba.Gukorera mu mahanga byari bishya kuri James, ariko yabigiyemo afashwa n’umusemuzi witwa Julia. Mu mezi menshi yagendaga agaruka, afatanya ubukorerabushake muri Odessa n’akazi ke gahoraho mu Bwongereza.Nuko mu mpera z’uwo mwaka, imbeho nyinshi n’urubura bihagarika akazi kabo muri Odessa. Nta byinshi byo gukora byari bihari, maze Julia asaba James niba basohokana n’umwe mu nshuti ze (za Julia).Iyo nshuti yari Irina. Umukobwa w’imyaka 32 w’i Donetsk, umwe mu mijyi yo mu burasirazuba bwa Ukraine ubu wigaruriwe n’inyeshyamba zifashwa n’Uburusiya. Nyuma byabonetse ko ibibazo byo hambere he birenze cyane gusa guhunga intambara.James ati: “Yahise ambwira ibyo gushaka kwe kabiri byasenyutse n’impamvu atagishaka kongera kurongorwa n’umugabo wo muri Ukraine.”

Irina na James

Harimo ikinyuranyo cy’imyaka 20 hagati yabo ariko James avuga ko bahise bakundana “nk’inzu ifashwe n’umuriro”. Bombi nyuma barasohokanye inshuro nkeya, bishimira ubuzima bw’ijoro i Odessa.James yishimanye na Irina, ariko ntibigeze baba bonyine. Irina yavugaga Icyongereza gicye naho James nta Kirusiya nta n’Ikinya-Ukraine azi. Bityo Julia yahoraga hafi – akishyurwa kugeza ku $150 ku munsi.James ati: “Byari birakaje mo gacye kugira umuntu usubiramo buri kimwe tuvuze. Ariko hari uguhuza hagati ya twembi.”

Ahubwo iyo babaga batari kumwe, kuvugana byarorohaga. Bakabwirana utugambo twiza bakoresheje app ya Viber, itanga uburyo bwo gusemura.Bumwe mu butumwa yandikiye James bugira buti: “Wanteye inkuru rwose itangaje. Kandi wakoze cyane. Ndakwizeye. Ushobora kumpa ibi byishimo. Ndagukunda.”Mu mezi atandatu yakurikiyeho, bombi barabonanaga uko James yazaga i Odessa. Bagasangira amafunguro ahenze n’imigoroba muri Opera House.

Julia na Irina basohokanye na James muri opera
Insiguro y’isanamu,Julia na Irina basohokanye na James muri opera

Ariko guhuza urugwiro, yewe no gusomana gusa, byari bigoye. Umusemuzi Julia yahoraga aho hafi ndetse Irina yabwiye James ko atemera guhuza ibitsina mbere y’ubukwe.James ati: “Numvaga ari imyifatire yo ku rwego rwo hejuru. Yakabaye mu kuri yararezwe neza.”

Gusezerana urukundo na Irina

Amezi umunani mbere y’ubukwe bwabo, bombi bateguye ibirori byo gusezerana gukundana hahandi muri Villa Otrada. Amashusho yerekana James na Irina baceza buhoro indirimbo ya Whitney Houston Could I Have This Kiss Forever, bishimye cyane.Hari mu kwa 11/2016, amezi 11 nyuma y’uko bahuye bwa mbere.

Impeta yo gusezerana gukundana (engagement ring)

James avuga ko yari yaraguye mu rukundo ariko nta gutekereza ku mbaraga z’ibitekerezo bya Irina.Ati: “Yumvaga yaraheze mu gihugu cye. Yari azi ubwenge kandi ashaka gukora ejo hazaza he hanze ya Ukraine. Twari dufite ukuntu hari ibyo duhuriyeho.”James yatangiye kwishyurira Irina amasomo y’Icyongereza. Hari icyizere ko bizamufasha kujyana na we mu Bwongereza. Ariko amaze kuvugana n’abakozi ba ambasade, byabonetse ko ibisabwa byari byinshi cyane.James ati: “Byari gufata imyaka myinshi.”Nuko yiyemeza we kujya kuba muri Ukraine agatangira ubuzima bushya na Irina. Asezera akazi, agurisha inzu ye, abifashijwemo na Irina batangira gushaka inzu baturamo muri Odessa.James ati: “Twari twiteze kugura kuko biha icyizere urukundo. Inshuti zanjye mu Bwongereza zumvaga ari intambwe ikomeye kandi zari zishimiye ko ubu mfite ejo hazaza.”Mu by’ukuri, ibibazo bya James byari bitangiye.

‘Apartment’

Kohereza amafaranga ava mu Bwongereza ajya muri Ukraine ntabwo biba byoroshye. Ukraine ni kimwe mu bihugu birimo ruswa cyane i Burayi n’ibibazo byinshi bikomeye muri banki. Ubujura n’iyezandonke bisobanuye kugabanya ingano y’amafaranga yoherezwayo kuko umubare munini uhita urebwa cyane.Ntabwo byari ugutungurwa cyane kuri James ubwo Irina yamubwiraga uburyo budasanzwe kugira ngo $200,000 yo kugura ‘apartment’ amugereho muri Ukraine.Aho gushyira amafaranga kuri konti bwite ya Irina, James yasabwe kuyashyira kuri konti ya kompanyi y’inshuti ye Kristina, wateguraga ubukwe bwabo.

Kristina the wedding planner

Nubwo yashidikanyaga, James yoherereje amafaranga Kristina. Amafaranga ageze muri Ukraine ibintu byahinduye isura.Irina yabwiye James ko banki yarekura ayo mafaranga ari uko gusa yashyingiranywe mu mategeko na Kristina. Ko byaba ari umuhango gusa, w’iminota 10 bandika mu gitabo cy’umwanditsi wa leta.James yisanze nta mahitamo. Habura iminsi ngo agende, Irina yatangiye kumukangisha ko ubukwe bwabo abusubika niba amafaranga atarekuwe bakagura inzu yo kubamo.Mu butumwa yamwandikiye kuri Viber ati: “Ndajagaraye cyane. Urashaka ko mboneka nk’indaya mu maso ya bene wacu.”

Ubutumwa bwa Irina kuri James

James ati: “Yambwiraga ko gutandukana na Kristina ngahita nshakana na Irina ari ibintu byoroshye cyane gukora.” Ariko gahunda y’ubukwe bwateguwe ntiburizwemo ngo adaseba.Nuko ku wa gatanu tariki 10/07/2017, abisabwe cyane na fiancée we Irina, James ashakana na Kristina Stakhova.James ati: “Irina yari yishimye asimbuka aha na hariya. Ubu yari yishimye.”Kubera impamvu yumvikana. Amafaranga yari arekuwe, uwo mugoroba nyine Kristina na Irina bavuze ko bya $200,000 byose byashyizwe kuri ‘apartment’.Nyuma nibwo yavumbuye ko iyo nzu yaguzwe gusa $60,000 kandi itari iye gusa ahubwo ayisangiye n’umugore we w’isezerano (uwateguraga ubukwe bwabo) Kristina.James nyuma ati: “Nabaye igicucu”.

Kwiyakira mu bukwe

Umunsi umwe nyuma yo gushyingiranwa na Kristina, taxi itwaye James yageze kuri Villa Otrada ahagiye kubera kwiyakira k’ubukwe bwe na Irina. Gahunda ye yari ugukora ibindi byose uretse ibyo mu mategeko – gukora ubukwe mbere yo kurangiza gatanya na Kristina no gushyingirwa mu mategeko na Irina.Nk’uko bisanzwe, James yari yishyuye buri kimwe.Ukraine ni igihugu gihendutse ku bipimo by’i Burayi, ariko Kristina ibikenewe mu bukwe byonyine yari yabisabiye $20,000.

Ibikenewe mu bukwe

Yitegereje uko ibintu bimeze, James yahise abona ko ibintu byose by’ubu bukwe ari ubutekamutwe.Ibyasabwe mu bukwe byari bikabirije igiciro, abashyitsi 60 bagomba kuba barishyuwe ngo bitabire, yewe na “nyina” wa Irina yasanze ari nyina wa Julia, wa musemuzi. Mu by’ukuri yari we wenyine witabiriye ubukwe azi ko ari ubw’ukuri.Kugeza aho, James ntiyari azi ko fiancée we Irina afite umugabo. Inyandiko z’ubutegetsi zabonywe na BBC zerekana ko ari umugore wa Andriy Sykov kuva mu kwa munani mu 2015, amezi atatu mbere yo guhura na James.Kristina wateguye ubukwe nawe yari afite umugabo, witwa Denys, ariko nawe yari yishimiye gukina muri ibi. Inyandiko zerekana ko Kristina yatandukanye na Denys ibyumweru bitatu mbere y’uko asinya inyandiko zo gushakana na James. Ubwo ubu butekamutwe bw’ubukwe bwari burangiye, Kristina yarongeye ashyingiranwa na Denys.

Ijoro ryo kwiyakira mu bukwe, igihe kandi cya mbere cy’amabanga y’abashakanye kuri James na Irina cyegereje, ingamba zitunguranye zarafashwe. James yibaza ko yatwawe n’umuntu yakekaga ko ari nyina wa Irina.Ati: “Yampataga ibyo kunywa kandi ubu nzi neza ko byari birimo ibintu, nahise ntangira gutitimira cyane biba ngombwa ko bansohora.”James ijoro yarimaze mu bitaro. Irina yanze kujyana na we ndetse umunsi wakurikiyeho amushinja gusinda no kumusebya imbere y’umuryango we.Ibyumweru byakurikiyeho Irina yakomeje kwitaza, avuga ko na we afite ibibazo by’amagara kandi James atagomba kumusura aho ari mu bitaro.Kuri Viber yaramwandikiye ati: “Ndi mu bitaro kandi ntiwahagera kuko ntabwo uri umugabo wanjye. Muri ‘passport’ umugore wawe ni Kristina. Rero mama niwe ugomba kuba hano”.James n’ubundi ariko ntibyamubujije kumwoherereza $12,000 yo “kwishyura ibitaro”.Amaherezo ubusazi bwa James bwarahagaze. Umugiraneza muri Ukraine abyinjiramo, abwira James umugambi wose, ko agaciro nyako ka ya ‘apartment’ ari $63,000 gusa, ari munsi y’ayo yishyuye ho $140,000.

'Apartment' James yaguze i Odessa
Insiguro y’isanamu,’Apartment’ James yaguze i Odessa

James nyuma yabonye ko abagore bamutwaye agera ku $250,000, bibiri bya gatatu by’ibyo yizigamiye mu buzima.Ati: “Umutima numvise ugiye mu nkweto. Birenze ibyo umuntu atekereza ko abo bantu bose bakwitwara gutyo bakumva nta cyo bitwaye.”Tatyana ni umusemuzi wagerageje gufasha James gukusanya udusigaye nyuma y’ubu butekamutwe yakorewe.Agira ati: “Buri mwaka twumva inkuru zo kwiba abantu i Odessa ariko ibi byo ni icyago gitandukanye.”

Nta bucamanza

Mu buryo bumwe James yirinze kugwa cyane mu kwiheba. Yashyize imbaraga mu kugarura amafaranga ye – no kubona ubutabera.Ati: “Nari mfite inyandiko zose za banki nohererejeho, n’ubutumwa bwa Viber hagati yacu. Nari nizeye ko bizakemurwa.”Ariko yari agiye guhabwa isomo ryo gutsindwa mu bucamanza bwa Ukraine.Yagiye inshuro enye kuri polisi ya Odessa, avuga ibyabaye n’ibimenyetso afite.Ati: “Hari ubwo bansekeraga mu maso.”Igipolisi cya Ukraine, Odessa by’umwihariko, gifite umwihariko wo kunanirwa kurwanya ibyaha. Ubutekamutwe mu bukwe, yewe no ku budasanzwe nk’ubu, buba inyuma cyane ku rutonde rw’ibyihutirwa.Anna Kozerga, umunyamategeko wa James, ati: “Hari ibirego hano iyo polisi nta cyo ibikoraho bisaba gukomeza kubasaba kugira icyo bakora.”

Kugira ngo polisi igire icyo ikora akenshi bisaba ruswa ariko ni ikintu James yanze gukora.Irina na Kristina baje kujyanwa mu ibazwa ariko nubwo James yari afite ibimenyetso nta cyaha bigeze bashinjwaTwashatse kuvugana napolisi muri Odessa ariko banze gusubiza ku kirego cya James.Intambwe yabaye gusa ubwo gushakana kwa James na Kristina byategekwaga ko nta shingiro bifite, bikemezwa ko ari we gusa nyiri ‘apartment’ yaguzwe $63,000. Ubu yizeye ko agaciro kayo kazazamuka Covid nirangira. Ariko ntishobora kugira agaciro ka $200,000 yayishyuye.

Gukina umukino

Mu gihe polisi idafite ubushake, James yagerageje amahirwe kuri Robert Papinyan, umupererezi wigenga.Ati: “Twagerageje polisi, buri kintu cyose mu nzira nyazo.”Ariko nta kundi ugomba gukina umukino”.”Umukino” ni ukuvuga kwishyura uyu mupererezi $3,000 mbere, na 30% by’amafaranga yagaruye.Nta banga riri mu buryo bwa Papinyan. Yemera yeruye ko gukoresha “iterabwoba” ari kimwe mu ntwaro ze.

Bwana Papinyan

Ubwo twasuraga ibiro bye, abagabo batatu b’ibigango bari bicaye ku muryango. Papinyan yemeza ko abagore ari bo bari inyuma y’ubu butekamutwe ariko babivuganagaho n’abagabo babo.Papinyan aduha nimero zabo natwe turabavugisha. Denys, umugabo wa Kristina, yatwoherereje amafoto y’imodoka avuga ko imukurikirana ndetse yinubira ko abagabo ba Papinyan “bamwokeje igitutu”.Andriy, umugabo wa Irina, yasubije ko atazi neza ibyo ari byo kandi ko azaha telefone yacu umugore we. Ntabwo yigeze atuvugisha, ariko ku rubuga rwa internet avuga ko ari umugore urera abana watanye n’umugabo akizeza ko “Umutima wanjye uzaba uw’umugabo umwe kandi umwe gusa”.

Mu Bwongereza, James yoherereza Papinyan ubutubwa busemuye bwa Viber yandikiranye na Irina. Aracyafite icyizere ko ashobora kuzabona andi mafaranga yariganyijwe.Bumwe mu butumwa bwa Papinyan kuri James buti: “Abantu banjye bari bari mu mujyi wa Chernomorsk (hafi ya Odessa) mu byumweru bibiri bishize.”Twasanze Irina hafi y’inzu. Twamuhaye kugeza tariki 20 z’ukwa gatandatu kuba yishyuye ikibazo cy’ideni.James ubu yabonye akandi kazi ubu ari kugerageza kurenga ibyabaye. Imwe mu mpamvu atemeye kuvuga umwirondoro we ni uko adashaka ko abakoresha babimenya. Gushukwa ukamburwa kimwe cya gatatu cya miliyoni y’amadorari ntibiboneka neza kuri CV.Ati: “Sinanabwiye umuryango wanjye ibyabaye, byari kubarakaza gusa”.Ni iki se kandi wabwira umuntu usoma inkuru yawe akavuga ati “Mbega umusazi!”Ati: “Baba bafite ukuri”.

James avuga ko yahisemo kubwira inkuru ye BBC kugira ngo aburire abandi bagerageza gushaka urukundo muri Ukraine.Kimwe mu bimuha akandi gahenge ni uko ibiro by’ububanyi n’amahanga by’Ubwongereza byahinduye inama ku bajya muri Ukraine bigendanye kandi n’ibyo we yaciyemo.Urubuga rw’ibyo biro rwandika ko “Hari ubutekamutwe mu bukwe bwagiye bubaho ku banyamahanga. Kandi birababaje ko ushobora cyane kudasubizwa amafaranga yawe mu gihe waba wakorewe ubwo butekamutwe.”

Presentational grey line

Ubutekamutwe mu rukundo ni iki?

Ikigo Action Fraud kivuga ko ubu butekamutwe bukorerwa abantu bashukwa bakohereza amafaranga ku banyabyaha bashyira imbaraga mu kugirirwa icyizere ko bari mu rukundo nyarwo.Basaba ibintu birimo amarangamutima, nko kuvuga ko bakeneye amafaranga y’ubuvuzi bwihutirwa, cyangwa kwishyura urugendo rwo kubasura iyo bari mu mahanga. Abatekamutwe bibafata igihe kinini kubaka umubano w’icyizere n’abo bashaka kwambura.

  • Itondere gusabwa amafaranga uko ari ko kose, cyane cyane n’umuntu mwahuriye ‘online’.
  • Vugana n’inshuti n’umuryango ugishe inama
  • Ifoto yo kuri ‘profile’ ishobora kuba itari ukuri – kora ubushakashatsi urebe niba iyo foto atari iy’ahandi

Niba utekereza ko wakorewe ubutekamutwe mu rukundo, wigira ikimwaro cyangwa isoni – si wowe gusa. Shaka ubufasha, vugisha banki yawe n’imiryango n’inzego zifasha.

src:bbc

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *