AmakuruImyidagaduroumuryango

Ubudasa bwa African Mirror mu rugendo rwo guhanga udushya no kwiteza imbere

Urubyiruko rwishyize hamwe mu itsinda African Mirror kugirango ruzamurane binyuze mu kwihangira imirimo no kwagura impano zabo, nyuma y’amezi 10 batangiye kwiga kudoda no gukora imideli, baremeye abana bo ku muhanda imyambaro badoze kwikubitiro.

Iki gikorwa cyo kuremera abana bo ku muhanda cyabaye kuwa 18 Werurwe 2025 mu mudugudu wa Karama ahazwi nka Norvege mu mujyi wa Kigali, iki gikorwa cyikaba cyaratangiriye ku bana 4 baziyongeraho abandi 8 bafashwe ibipimo nabo bakaba barimo kudoderwa imyambaro.

African Mirror, n’ Itsinda rigizwe n’ urubyiruko ndetse n’abana batagize amahirwe yo gukomeza amashuri kubera amikoro macye, uhagarariye Atelier de African Mirror, Amir Igihozo avuga ko uyu mwuga bihangiye ubafasha cyane kuba ntangeso mbi bakishoramo kandi ukaba unabafasha kwiteza imbere no kwagura impano zabo.

Igihozo Amir, uhagarariye urubyiruko rwa African Mirror mu ishuri ryo kudoda

Igihozo Amir Ati. “Abenshi muri twe ntago twashoboye kugira amahirwe yo gusoza amashuri, noneho twishyize hamwe duhitamo kuticara ubusa yewe ngo tunishore mu ngezo mbi nuko dushaka ikintu cyadufasha kwiteza imbere dusanga umushinga wo kudoda ushobora kudufasha, ugafasha na barumuna bacu bahura nikibazo cy’ubukene, gukomeza kwiga.”

Amir akomeza agira Ati. “Twatangiye kwiga muri Gicurasi 2024 duhereye ku mafaranga twastindiye mu marushanwa yo kubyina ategurwa n’inzu ihanga imideli yitwa Urutozi Gakondo aho twabaye abambere, maze tugura imashini nye n’ibindi byifashishwa mu kwiga kudoda.

Amir Igihozo asoza avuga ko kwishyira hamwe bibatera imbaraga zo kwishakamo ibisubizo binyuze mu guhanga udushya no kubyaza umusaruro impano bafite yo kubyina.

Igihozo Amir Ati. “Dushyize hamwe twashoboye kurihira ishuri abana tubana mu istinda babasha gusubira mw’ishuri, gusa nubwo hari igihe amafaranga abura dukomeza gutahiriza umugozi umwe akaba ariyo mpamvu dusaba Leta n’ababishinzwe kuba haricyo badufasha yaba ari imashini zidoda cyangwa ibyo twigiraho nk’ibitambaro, ubudodo n’ibindi kuko ni ingenzi cyane kuri twe no kuri barumuna bacu.”

Niyigena Clementine n’umunyeshuri wiga kudoda muri Atelier de African Mirror akaba yarageze mu mwaka wa 5 w’amashuri yisumbuye aho yigaga ubwubatsi ariko akaba atarigeze amahirwe yo gukomeza kwiga kubera uburwayi, niko kugana Africa Mirror kugirango yige umwuga nawe abashe kwiteza imbere.

Niyigena Clementine, Umunyeshuri muri Atelier de African Mirror, uvuga ko wakiriwe neza nyuma yo kuva mu ishuri kubera uburwayi

Niyigena Ati. “Nyuma yo kuva mw’ishuri kubera uburwayi nyuma maze koroherwa, namenye ko itsinda African Mirror bigisha kudoda ababyifuza bose kandi bafite ubushake nuko nange ndaza baranyandika nangira kwiga gutyo.”

Binyuze mu bihembo bitandukanye itsinda African Mirror bagiye begukana harimo na Kigali Youth Festival (Isangano ry’ Urubyiruko) iherutse kuba ku nshuro yayo ya 3 ndetse n’Urutozi challenge dance competition begukanye inshuro 2, byabafashije kwigurira imashini 6 zidoda ndetse n’ibindi bikoresho byangombwa.

Umuyobozi nshingwabikorwa w’umudugudu wa Karama, bwana Alphonse Twagirimana avuga ko ibikorwa byiri tsinda ari indashyikirwa kandi ko ari urugero rwiza k’ urubyiruko bo Rwanda rw’ejo.

Bwana Twagirimana Alphonse Ati. “Itsinda African Mirror dufatanya muri byinshi kuko ni abafatanyabikorwa bacu mu bikorwa bitandukanye yaba ari Umuganda cyangwa amasuku hose turabana kandi bitwara neza, ibikorwa byo gufasha bagenzi babo turabishima kuko bizamura iterambere ryabo nk’urubyiruko ndetse n’umuryango nyarwanda muri rusange, rero turabasaba gukomeza kwishakamo ibisubizo, bakamenya no kwigira kuko aribo Rwanda rw’ejo.”

Twagirimana yasoje avuga ko hagize inkunga cyangwa ubufasha runaka buboneka batazuyaza kubugeza kuriri tsinda ariko nanone abasaba kuba batakwirara ngo bagire abo bategera amaboko ahubwo bo ko bagomba kwishakamo ibisubizo.

Itsinda African Mirror mw’ishami ryo kudoda, kugeza ubu abanyeshuro 12 nibo bari kwiga bikaba biteganyijwe ko baziyongera bitewe n’ubushobozi uko buzagenda bwiyongera.

Kwinjira muri Atelier de African Mirror ntakiguzi bisaba usibye kuba ubikunze, ubishaka kandi ufite umutima wo gufatanya n’abandi.

African Mirror yegukanye umwanya wa mbere mu marushanwa ya Kigali Youth Festival 2025
African Mirror yegukanye umwanya wa mbere mu marushanwa y’ Urutozi Gakondo season 2
African Mirror n’ urubyiruko rufite umuhate wo kwishakamo ibisubizo aho bakodesha icyumba cyo kwigiramo no kwihugura mu mwuga wo kudoda giherereye I karama/ Norvege

Umwanditsi w’ Imena

Loading