AmakuruIkoranabuhangaUbuhinzi

U Rwanda rwiyemeje kurandura inzara n’igihombo ku bahinzi hifashishijwe imbuto nshya y’ ibirayi

U Rwanda, rukomeje gahunda yo guteza imbere ikoreshwa ry’ibihingwa byahinduwe kugirango bibashe kwihanganira ihindagurika ry’ ibihe ndetse haboneke n’ umusaruro uhagije, ibyo bita “Genetically Modified Organism” (GMO), Iyo tuvuze GMO mu buhinzi, tuba tuvuga ibihingwa byahinduriwe uturemangingo kugira ngo bibashe kwihanganira indwara, udukoko, imvura nke, cyangwa se kongera umusaruro.

Iyi gahunda ikomeje gutera intambwe, cyane cyane mu rwego rwo kongera umusaruro w’ibirayi no guhangana n’inzara. Abahanga mu by’ubuhinzi bavuga ko iri koranabuhanga rifite uruhare rukomeye mu guteza imbere ubuhinzi butanga umusaruro mwinshi kandi wizewe.

Umuryango Open Forum on Agricultural Biotechnology (OFAB) ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), barimo gukora ubushakashatsi ku mbuto za GMO zifite ubushobozi bwo kwihanganira indwara no guhangana n’udukoko, hagamijwe kugabanya ikoreshwa ry’imiti ihenze ndetse n’igihombo abahinzi bahura na cyo.

RAB yatangije gahunda y’amahugurwa agamije kongerera ubumenyi abahinzi, abanyamakuru n’abafatanyabikorwa batandukanye ku ikoreshwa n’akamaro byiri koranabuhanga.

Amahugurwa yagarutse ku ruhare rw’imbuto za GMO mu kugabanya inzara, kongera umusaruro no kugabanya amafaranga abahinzi bashora mu nyongeramusaruro.

Dr. Athanase Nduwumuremyi ni umushakashatsi mukuru ndetse akaba umuhuzabikorwa w’ihuriro ry’ibihingwa by’imizi n’amatuberi mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB)

Dr. Athanase Nduwumuremyi ni umushakashatsi mukuru ndetse akaba umuhuzabikorwa w’ihuriro ry’ibihingwa by’imizi n’amatuberi mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), yavuze ko intego ari ugutanga imbuto ishobora kwihanganira ibyonnyi n’ ihindagurika ry’ ibihe, nk’ imvura nyinshi cyangwa izuba.

Dr. Nduwumuremyi Ati. ’’Gahunda ya GMO ntizahindura uburyohe  bwikiribwa   ahubwo izongera ubushobozi bw’ibihingwa mu kurwanya udukoko no guhangana n’ihindagurika ry’ikirere.’’

Mu bigo by’ubushakashatsi bitandukanye hirya no hino mu gihugu, hatangiye guterwa imbuto z’ibirayi hifashishijwe ingemwe zidafite indwara zizwi nka minitubers. Izi ngemwe zikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho rigamije gutanga imbuto zifite ubuziranenge kandi ziramba.

Abashakashatsi bemeza ko imbuto za GMO zigenzurwa neza mbere yo kugezwa ku bahinzi, hagamijwe kurinda ubuzima bw’abantu n’ibidukikije.

Ibi bikorwa bigamije gutuma u Rwanda rugera ku ntego yo kwihaza mu biribwa, nk’uko biteganywa na Gahunda y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST2), yibanda ku kuzamura umusaruro w’ubuhinzi.

Ikoreshwa ry’iri koranabuhanga ritanga icyizere ko ubuhinzi bushobora kuba igisubizo kirambye ku kibazo cy’inzara no guhinduka kw’ikirere, binyuze mu kongerera abahinzi ubushobozi bwo guhinga bihagije kandi mu buryo butanga umusaruro wizewe.

Uwamaliya Florence

Loading