Uncategorized

U Rwanda na Mali basinye amasezerano y’ubufatanye

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda Dr Vincent Biruta yatangaje ko u Rwanda na Mali bahurira kuri byinshi, bityo basinye amasezerano 19 y’ubufatanye.

Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Mbere tariki 27 Gicurasi 2024, aho ayo masezerano azibanda ku bnzego zitandukanye harimo umutekano, ubuhinzi, ubuzima, ikoranabuhanga, ubukerarugendo n’izindi.

Ni amasezerano yashyiriweho umukono i Kigali, ahari hateraniye inama ya mbere ya Komisiyo ihuriweho n’ibihugu byombi, igamije gushimangira umubano n’ubufatanye buhuriweho.

Iyi nama yatangiye imirimo yayo ku wa 25, yasoje kuri uyu wa  Mbere ya 27 Gicurasi 2024.

Loading