U Burusiya bwatanze imirambo 1000 y’abasirikare ba Ukraine baguye ku rugamba
U Burusiya na Ukraine byahererekanyije imirambo y’ingabo z’abaguiye mu ntambara ibi bihugu bimaze imyaka ine bihanganyemo.
Ukraine yahawe imirambo 1000 y’abasirikare bayo baguye mu Burusiya, mu gihe u Burusiya bwo bwakiriye imirambo 41 y’abasirikare bayo baguye ku rugamba.
Igikorwa nk’iki cyaherukaga kuba muri Gashyantare 2026, cyagizwemo uruhare n’Umuryango Mpuzamahanga Utabara Imbabare, cyabaye muri Gashyantare, mu gihe mu ntangiriro za Werurwe 2026, u Burusiya na Ukraine byacyuye imfungwa z’intambara 300.
Imibare y’igisirikare cya Ukraine yagaragaje ko abasirike 1.307.540 b’u Burusiya bamaze kugwa mu ntambara bahanganyemo na Ukraine yatangiye muri Gashyantare 2022.
Iyi raporo yashyizwe hanze kuri uyu wa 9 Mata 2026, ikaba inagaragaza ko u Burusiya bwatakaje ibifaru 11.847, imodoka z’imitamenwa 24.370, kajugujugu 350 na drone 255.539, ubwato 33, imodoka za gisirikare n’izitwara amavuta 88.332, Intwaro z’ubwirinzi bw’ikirere 39.689, na submarine 2.
Perezida wa Ukraine, Volodymr Zelensky aheruka kubwira France TV muri Gashyantare ko abasirikare ba Ukraine 55.000 ari bo bamaze kugwa muri iyi ntambara.
Muri Mutarama 2026, imibare yakozwe na CSIS yagaragaje ko Ukraine yagize inkomere hagati ya 500.000 – 600.000 kuva muri Gashyantare 2022 ugera mu Ukuboza 2025. Hagati ya 100.000 – 140.000 babarurwa nk’abaguye ku rugamba.

U Burusiya bwatanze imirambo 1000 y’abasirikare ba Ukraine baguye ku rugamba
![]()

