AmakuruImikino

Tennis:Novak Djokovic wabuze umutsindira i London kuva 2018 yatwaye Wimbledon 2022

Tennis:Novak Djokovic wabuze umutsindira...

Umunya Serbia w’imyaka 35 Novak Djokovic yatwaye irushanwa rya Wimbledon 2022 nyuma yo gutsinda umunya Australia,Nick Kyrgios ku maseti 3-1[ 4-6 6-3 6-4 7-6 (7-3)] kuri iki cyumweru.

Novak Djokovic uteye ubwoba ku kibuga cy’ubwatsi [grass],kuri iki cyumweru yegukanye igikombe cya 7 cya Wimbledon ikinirwa I London abakinnyi bose bambaye imyenda y’umweru gusa.Iki gikombe kibaye icya 4 cya Wimbledon Djokovic atwaye yikurikiranya kuko kuva 2018 ntawe urakimutwara.

Iri rushanwa rya Wimbledon riri mu marushanwa 4 akomeye kurusha ayandi azwi nka Grand Slams ryatumye Novak Djokovic yuzuza ibikombe by’ubwo bwoko 21,aho arushwa na Rafael Nadal igikombe kimwe.Uyu yahise asiga Roger Federer ufite ibikombe 20.

Novak Djokovic yagize ibihe byiza muri uyu mukino yari ahanganye na Nick Kyrgios ndetse yariye ibyatsi by’ikibuga cya Centre Court gikinirwaho Wimbledon nkuko asanzwe abigenza.

Djokovic yatangiye nabi uyu mukino wa nyuma atsindwa seti ya mbere ku mikino 6-4 ariko yagarutse atsinda 3 zikurikiranya yegukana igikombe ndetse ntiyagowe cyane n’umukino nkuko byari byamugendekeye akina na Jannik Sinner muri 1/4 cy’irangiza kuko yatsinze amaseti 3-2.

Novak Djokovic yageze ku mukino wa nyuma nyuma yo gutsinda Cameron Norrie muri 1/2 mu gihe Nick Kyrgios yahageze bwa mbere mu mateka ye arokowe nuko Rafael Nadal bari gukina muri 1/2 yavunitse imbavu ntabashe gukina.

171 total views , 1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *