Amakuru

RUB Irasaba Leta Kwihutisha Urwego rw’Ibitabo by’abatabona

Ishyirahamwe ry’Abafite Ubumuga bw’Ubuhumyi mu Rwanda (RUB) rirahamagarira Leta kwihutisha ishyirwaho ry’urwego rwemewe rufite inshingano zo gutunganya no gukwirakwiza ibitabo mu buryo buboneka ku bafite ubumuga bwo kutabona no kutabasha gusoma ibisanzwe.

Ibi byagarutsweho mu mahugurwa yabaye  muri Kamena  uyu Mwaka  2025 aho RUB yagaragaje impungenge z’uko ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Marrakesh rigenda buhoro, nubwo u Rwanda rwayemeje kuva mu 2020.

Jacques Mugisha, Umuyobozi Mukuru wa RUB, yavuze ko “nubwo u Rwanda rwasinye aya masezerano, nta ntambwe igaragara iraterwa kuko nta rwego rufite uburenganzira bwo gutunganya ibitabo mu buryo bworoheye abafite ubumuga bwo kutabona.” Yongeraho ati: “Nta bitabo biboneka, bivuze ko tugikeneye ubumenyi, muri macye turi mu nzara y’ibitabo.”

Jacques Mugisha, Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Union of Blind (RUB)

Mugisha yasabye ko hashyirwaho urwo rwego rutanga uburenganzira bwo gukora no gusaranganya ibitabo mu buryo burenze imipaka, nk’uko amasezerano ya Marrakesh abiteganya.

Aba barwanashyaka bashyigikiwe n’abandi barimo Richard Hategekimana, Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Abanditsi mu Rwanda, wavuze ko “abakora mu buvanganzo biteguye gukorana na RUB, ariko igikenewe ni urwego ruzabihuza mu buryo bwemewe n’amategeko.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NCPD, Emmanuel Ndayisaba, yemeye ko bazafatanya n’izindi nzego nka MINICOM gutegura dosiye ishyikirizwa Leta kugira ngo urwo rwego rushyirweho vuba.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NCPD, Emmanuel Ndayisaba

Nubwo hari ubufatanye bateganya na WIPO binyuze mu mushinga wa Accessible Books Consortium (ABC), inzira yo gufasha abantu basaga 3,000 biracyagoye kuko hatarashyirwaho urwego rushinzwe ku rwego rw’igihugu.

Amasezerano ya Marrakesh, ajyanye n’amategeko mpuzamahanga arengera abafite ubumuga, harimo n’Inyandiko Mpuzamahanga ya Loni ku burenganzira bw’abafite ubumuga (UNCRPD). Ariko kugeza ubu, mu Rwanda, abafite ubumuga bwo kutabona baracyategereje uburyo bubagezaho ubumenyi n’umuco nk’abandi bose.

Dr. Donatilla Kanimba, umuyobozi ucyuye igihe w’ umuryango nyarwanda w’ abafite ubumuga bwo kutabona

Umwanditsi: Uwamaliya Florence

Loading