AmakuruMuri AfurikaPoliticsPolitikiUncategorized

RDF na UPDF byiyemeje gukaza umutekano ku mupaka haharanirwa ituze mu Karere

Ingabo z’u Rwanda (RDF) n’iza Uganda (UPDF) zasoje inama ya karindwi y’Abayobozi b’Ingabo zikorera ku mipaka ihuza ibihugu byombi, biyemeza kongerera imbaraga umutekano wo ku mupaka no guteza imbere ituze mu Karere.

Iyi nama yabereye mu Karere ka Musanze, yabaye mu rwego rwo gukomeza ubufatanye bw’ibihugu byombi, umubano mwiza n’icyizere hagati y’ingabo z’ ibihugu byombi.

Mu minsi itatu y’ibiganiro, intumwa z’impande zombi zasuzumye ibyemezo byafashwe mu nama ya gatandatu yabaye kuva ku ya 30 Nzeri kugeza ku ya 2 Ukwakira 2025 i Kabale muri Uganda, zinarebera hamwe aho ishyirwa mu bikorwa ryabyo rigeze.

Ibiganiro byibanze ku ngamba zo gucunga umutekano ku mupaka no gukemura ibibazo birimo kwambuka umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko, icuruzwa ry’abantu, ubucuruzi butemewe, ubujura bw’amatungo, kwinjiza no gusohora inzoga zitemewe, uburiganya no kwiyitirira abandi, n’ibindi.

Impande zombi zashimangiye ko ubufatanye bukomeye bukomeza kubaho, binyuze mu biganiro bihoraho no mu bikorwa bihuriweho, bigamije kongerera imbaraga umutekano ku mupaka no guteza imbere ituze mu karere.

Abitabiriye inama kandi bagaragaje akamaro ko kwagura ibikorwa by’izi nama, hagashyirwamo uruhare rw’abaturage binyuze muri gahunda z’imikoranire y’ingabo n’abaturage (CIMIC), gahunda zo kurengera ibidukikije, ndetse n’imyitozo ihuriweho y’ingabo.

Umuyobozi wa Diviziyo ya Gatanu muri RDF, Maj Gen Ruki Karusisi, yashimye umwuka mwiza, ubunyamwuga n’icyizere byaranze ibiganiro.

Yagaragaje ko ibiganiro byubaka byashimangiye ubushake bw’impande zombi bwo gukomeza kubungabunga amahoro, umutekano n’icyizere ku mupaka uhuza ibihugu byombi.

Yanashimangiye ko abayobozi b’ingabo bazakomeza gukorana bya hafi, guhanahana amakuru no gukemura ibibazo bishya bishobora kuvuka.

Ku ruhande rwa UPDF, Umuyobozi wa Diviziyo ya Kabiri y’Ingabo zirwanira ku butaka, Maj Gen Paul Muhanguzi, yavuze ko biyemeje gushyira mu bikorwa ibyemezo byafatiwe muri iyi nama, no gukomeza gukemura ibibazo bishya bivuka ku mupaka.

Yashimiye kandi ubuyobozi bw’ibihugu byombi ku buyobozi n’ubufasha bukomeza gushimangira ubufatanye hagati y’impande zombi.

Umuyobozi wa Diviziyo ya Gatanu muri RDF, Maj Gen Ruki Karusisi, yashimye umwuka mwiza, ubunyamwuga n’icyizere byaranze ibiganiro

Umuyobozi wa Diviziyo ya Kabiri muri UPDF, Maj Gen Paul Muhanguzi, yavuze ko biyemeje gushyira mu bikorwa ibyemezo byafatiwe muri iyi nama

RDF na UPDF byiyemeje gukaza umutekano ku mupaka haharanirwa ituze mu Karere

Inama ihuza RDF na UPDF yabaye ku nshuro ya karindwi yabereye i Musanze, yahuje abayobozi b’ingabo zikorera ku mupaka ku ruhande rw’u Rwanda na Uganda

Loading