RDC: Inyeshyamba za Maï-Maï ziciwe mu mirwano i Lubero
Inyeshyamba zigera ku 8 zo mu mutwe wa Mai Mai zarashwe kur’uyu wa gatatu mu mirwano yazihuje n’abasirikare ba FARDC igisirikare cya leta ya Congo ,aha bakaba barageragezaga kwigarurira akarere ka Lubero ku birometero 300 mu majyaruguru y’umujyi wa Goma muri Republika iharanira demokarasi ya Kongo.
Lt Jules Tshikudi, umwe mu bavugizi b’igisirikare mur’iyo ntara, yavuze ko umusirikare umwe wa leta yakomeretse, anasaba kandi abarwanyi b’aba mai Mai gushira intwaro hasi bakareka imirwano.
Aba Maï-Maï ni imitwe y’inyeshyamba zabanyekongo, bahawe intwaro na leta yabo ya Congo mu ntambara yabaye hagati y’imyaka ya 1998-2003 kugirango barinde ubusugire bw’igihugu cyabo,ariko nyuma biza guhindura isura ubwo aba ba Maï-Maï batangiraga kubura imirwano yo kwigomeka kuri leta yabo ndetse bakanigarurira uduce twinshi,ari nako bica inzirakarengane.