Pierre Buyoya wigeze kuyobora u Burundi yahojeje Abarundi ku rupfu rwa Pierre Nkurunziza
Pierre Buyoya wayoboye igihugu cy’u Burundi mu gihe cy’imyaka 13, yihanganishije u Burundi n’abaturage babwo ku rupfu rwa mugenzi we, Perezida Pierre Nkurunziza witabye Imana kuwa mbere w’iki cyumweru azize indwara y’umutima.
Pierre Buyoya kuri ubu wibera mu mahanga aho bivugwa ko aba mu Bufaransa, yabaye Umukuru w’igihugu cy’u Burundi muri manda ebyiri zisa n’izikurikirana, ni ukuvuga kuva 1987 kugeza 1993 ubwo yasimburwa na Melchior Ndadaye wahise ahirikwa ku butegetsi abumazeho amezi atatu yonyine bituma Buyoya yongera kubwisubiza kugeza mu 2003.
Buyoya w’imyaka 70 y’amavuko, mu 2018 yashyiriweho na Leta y’u Burundi impapuro zo kumuta muri yombi kubera ibyaha imushinja byo kuba ariwe wateguye umugambi wo kwica Perezida Melchior Ndadaye wishwe mu 1993 akimara kumusimbura ku butegetsi.
Buyoya utajya akunda kumvikana mu itangazamakuru, yongeye kumvikana aganira na Radiyo Ijwi rya Amerika kuri uyu wa Gatatu nyuma y’aho Guverinoma y’u Burundi itangarije ko Perezida Pierre Nkurunziza yapfuye.
Biteganyijwe ko Perezida mushya, Gen. Evariste Ndayishimiye watowe ku itariki 20 Gicurasi 2020 azarahirira gutangira kuyobora iki gihugu tariki 20 Kanama 2020.