AmakuruMuri AfurikaPolitiki

Perezida Kagame yasuye Senegal, agirana ibiganiro na Perezida Bassirou Diomaye Faye

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yagiriye uruzinduko rw’akazi i Dakar muri Senegal, aho yakiriwe na Perezida Bassirou Diomaye Faye 

Abakuru b’ibihugu bombi bagiranye ibiganiro byibanze ku guteza imbere ubuhinzi, kongera ubushobozi bwo kwihaza mu biribwa, ubucuruzi, ndetse no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.

Perezida Kagame yagaragaje ko u Rwanda rwiteguye gukorana n’ibindi bihugu bya Afurika mu gushora imari mu buhinzi no mu nganda zitunganya umusaruro.

Mu ruzinduko rwe, Perezida Kagame yahuye kandi na Minisitiri w’Intebe wa Senegal, Ousmane Sonko, baganira ku bufatanye mu nzego zitandukanye z’iterambere.

Perezida Kagame na Perezida Faye banitabiriye umukino wa Basketball Africa League (BAL) wabereye i Dakar, aho byabaye uburyo bwo kugaragaza ubushuti n’ubufatanye mu bikorwa bya siporo.

Uruzinduko rwa Perezida Kagame rufatwa nk’intambwe ikomeye mu kwimakaza umubano w’inshuti n’ubufatanye hagati ya Rwanda na Senegal.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame hamwe na Perezida Bassirou Diomaye Faye wa Senegal

By:Florence Uwamaliya 

Loading