Perezida Kagame yasaba ishoramari rifite ireme mu bihugu bya Afurika, Global Gateway Forum 2025.
Mu nama mpuzamahanga Global Gateway Forum 2025 yabereye i Bruxelles, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame,yatangaje ijambo rikomeye ryibanze ku nkingi eshatu z’ingenzi: ubwuzuzanye, iterambere rishingiye ku baturage, n’ubufatanye butavangura.

Perezida Kagame yagize ati:“Ishoramari rigomba kuba rifunganye kandi ridasesagura; ibikorwa remezo ntibigomba kuba imitungo y’iteka itavumwa. Ubufatanye burambye bwishingiye ku mahame y’uburinganire, ko buri ruhande rwigira ku rundi, ni wo muti nyawo ku kuzamura imibereho y’abaturage bacu.”
Yongeyeho ko Afurika igomba kugira uruhare ruhamye mu byemezo byerekeye iterambere ryayo, kandi ko ibihugu by’Afurika hamwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) bagomba gushyira hamwe mu bikorwa bifatika aho kuba mu nyandiko gusa.
Perezida Kagame yagarutse ku by’ingenzi:
- Gushyira imbere amashanyarazi atangiza ibidukikije n’izindi ngufu zisubira
- Guteza imbere ibikorwa remezo birambye (imihanda, amazi, itumanaho)
- Guhuza ikoranabuhanga rikomeye n’ubushobozi bw’abaturage
- Gukuraho imbogamizi mu kugarura ishoramari n’ubucuruzi hagati y’Afurika na EU
Uyu muhango wateguwe mu rwego rwo kongera imikoranire hagati y’ibihugu by’Afurika n’ibihugu by’u Burayi mu nzego zinyuranye z’iterambere n’ishoramari rifitiye akamaro abaturage.

By:Florence Uwamaliya