AmakuruAmatekaNewsPolitikiUncategorized

Perezida Kagame yaganiriye n’Umuyobozi w’Urwibutso rwa Yad Vashem rwo muri Israel

Perezida Kagame yakiriye ndetse anaganira n’Umuyobozi w’Urwibutso rwa Yad Vashem rushyinguwemo abazize Jenoside yakorewe Abayahudi, Dani Dayan.

Perezida Kagame yakiriye Dani Dayan kuri uyu wa 8 Mata 2026 nk’uko Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro byabitangaje.

Mu itangazo Village Irugwiro yashyize ku mbuga nkoranyambaga yagize ati “Ibiganiro byabo byibanze ku mumaro wo kwibuka mu kongera kubaka no kunga ibihugu nyuma ya Jenoside n’uburyo bigira uruhare rukomeye mu kurwanya abahakana Jenoside.”

Dani Dayan ari mu Rwanda aho yitabiriye Igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 cyabaye ku rwego rw’Isi ku wa 7 Mata 2026.

Yanitabiriye kandi Inama Mpuzamahanga ku kurwanya Jenoside yabereye muri Intare Arena i Rusoro mu Karere ka Gasabo kuri uyu wa 8 Mata 2026.

Iyi nama yitabiriwe n’abayobozi batandukanye ku rwego rw’Isi, Dani Dayan yagitanzemo ikiganiro aho yavuze ko Jenoside isiga ibikomere bitajya bishira ariko igasiga n’inshingano zo kwibuka mu rwego rwo gusigasira ayo mateka.

Yakomeje ati “Kwibuka bigomba kujyana n’inshingano yo kurwanira ubuzima, kurengera ubuzima, kurwanya urwango, no kugira icyo dukora mbere y’uko igihe kirenga. Gukumira bizaba guhozaho, kwigisha, kandi bisaba ubutwari bw’ibihugu n’abayobozi bakagira icyo bakora mbere y’uko urwango ruhinduka ibikorwa by’urugomo.”

Yanagaragaje kandi ko hakwiye gukorwa ibishoboka byose kugira ngo hatazagira abantu bongera gutereranwa mu gihe bugarijwe.

Muri iyi nama Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yashimangiye ko Jenoside yakorewe Abatutsi ifite umwihariko aho umugore wa mbere ku Isi wahamijwe ibyaha bya Jenoside ari Umunyarwandakazi Pauline Nyiramasuhuko wari Minisitiri w’Iterambere ry’Umuryango.

Yagaragaje ko bibabaje kubona mu bihugu byo muri Afurika nta na kimwe kiraburanisha abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi babyihishemo.

Ati “Kugeza uyu munsi, nyuma y’imyaka 32, nta gihugu na kimwe cyo muri Afurika cyari cyacira urubanza ku butaka bwacyo umuntu n’umwe wagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu gihe hari impapuro mpuzamahanga zo kubata muri yombi nyinshi zoherejwe n’u Rwanda mu bihugu bitandukanye.”

Dani Dayan kandi aherutse kugira inama u Rwanda aho yarusabye kubika ubuhamya bwinshi bw’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuko ari bwo buzifashishwa mu guhangana n’abahakana ndetse n’abayipfobya mu bihe bizaza.

Ibi yabivuze ku wa 3 Mata 2026, ubwo yasuraga Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi akanunamira abarenga ibihumbi 250 barushyinguwemo.

Dani Dayan yagaragaje ko kugira urwibutso ari byiza ariko hakwiye no kubikwa ubuhamya bwinshi kugira ngo urubyiruko ruzabone icyo rwifashisha mu guhangana n’abapfobya mu gihe ababibonye bazaba batakiriho.

Ati “Twe abantu babonye Jenoside yakorewe Abayahudi barakuze cyane abandi barapfuye. Usanga nta bantu benshi bahari bo kubwira urubyiruko rwacu amateka nk’abantu bari bahari.”

Yarakomeje ati “Ubu akazi kacu gasa n’agakomeye ariko ni ingenzi kubika ubuhamya bw’abarokotse. U Rwanda na rwo ruzagera aho ruhura n’icyo kibazo, ariko nk’uko twabikoze mu myaka myinshi ishize tuzakomeza gufatanya n’Urwibutso rwa Kigali mu kwigisha, no mu bindi bikorwa byose byo kwibuka.”

Uwibutso rwa Yad Vashem, Dani Dayan ayobora ruherereye i Yeruzalemu. Abayahudi barenga miliyoni esheshatu ni bo bibukwa muri uru rwibutso. Muri abo, abazwi neza amazina yabo ni miliyoni 4,8 mu gihe abandi batazwi.

Bishwe hagati ya 1941 na 1945, ubwo Abayahudi bari batuye mu bihugu by’u Burayi cyane mu Budage, bishwe bazizwa abo bari bo, bikozwe n’Ubutegetsi bw’Aba-Nazi bwari buyobowe na Adolf Hitler.

Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi w’Urwibutso rwa Yad Vashem rushyinguwemo abazize Jenoside yakorewe Abayahudi, Dani Dayan

Perezida Kagame n’Umuyobozi w’Urwibutso rwa Yad Vashem, Dani Dayan, baganiriye ku buryo kwibuka bigira uruhare rukomeye mu kurwanya abahakana Jenoside

Loading