AmakuruPolitiki

Paul Kagame yanenze abavuga ko mu Rwanda abaturage bashyirwaho agahato ngo batore

Umukandida w’umuryango wa FPR Inkotanyi mu matora y’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, yagaye abavuga ko Abanyarwanda bashyirwaho igitugu kugira ngo bitabire ibikorwa byo kumwamamaza.

Mu bikorwa byo kwiyamamaza byakomereje mu karere ka Kirehe kuri uyu wa 2 Nyakanga 2024, Kagame yavuze ko ubwitabire bw’Abanyarwanda muri ibi bikorwa butamutangaza, agaragaza ko ari ikimenyetso cy’uko bashyigikiye ibyo yagejeje ku Rwanda mu gihe amaze aruyobora.

Kuva tariki ya 22 Kamena 2024, ubwo Paul Kagame yatangiriraga ibikorwa byo kwiyamamaza mu karere ka Musanze, hagiye hitabira abaturage babarirwa mu bihumbi.

FPR Inkotanyi yatangaje ko kuri site y’akarere ka Karongi hahuriye abarenga 170.000, kuri site ya Nyamasheke hahurira abarenga 200.000, i Rusizi hahurira abarenga 160.000. Site ya Huye yo yahuriyeho abarenga 300.000, iya Kirehe ihuriraho abarenga 200.000.

Mu gihe bigaragara ko ubwitabire bw’abaturage muri ibi bikorwa ari bwinshi, ku mbuga nkoranyambaga hari bamwe batangiye kuvuga ko inzego za Leta zibahatiriza kujya kuri site gushyigikira umukandida wa FPR Inkotanyi.

Kagame yabwiye abateraniye kuri site ya Kirehe ati “Maze rero, ndabashimiye cyane kuba mwaje mungana mutya, mwitabiriye iki gikorwa cy’uyu munsi. Imigambi rero murayizi ni ya yindi. Ntabwo bintangaza rero njyewe kuba duhuriye aha ngaha tungana dutya.”

Umukandida wa FPR Inkotanyi yavuze ko hari abatumva ko abaturage bagira ubwitabire bungana butyo, ati “Abandi rimwe na rimwe ntibabyumva, ntibumva ukuntu abantu mungana mutya mwitabira kugira ngo duhurire ku mugambi wo kubaka igihugu cyacu ndetse abenshi rimwe baravuga ngo tuba twakoresheje imbaraga kugira ngo abantu baze hano, ngo tuba twabakoreshejeho igitugu.”

Kagame yagaragaje ko bidashoboka ko abaturage bashyirwaho igitugu, bakagaragaza ibyishimo nk’ibigaragara mu bikorwa byo kwiyamamaza kuva ku munsi wa mbere.

Ati “Ariko nyamara niba gukoresha igitugu bizana abantu bangana batya kandi bishimiye ibyo bakora, abo ngabo ndababwira ngo bazabigerageze, barebe ikizabaviramo. Bazabigerageze iwabo, bakoreshe igitugu bashaka gushyira abantu hamwe nk’uku, barebe ingaruka zabyo. Ariko ibyo byose icyo bivuze ni uko batarumva neza ubudasa bw’u Rwanda. Byarabayobeye rwose.”

Abakandida batatu ni bo biyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu. Aba ni Paul Kagame uhagarariye FPR Inkotanyi, Dr Frank Habineza uhagarariye ishyaka DGPR n’umukandida wigenga, Mpayimana Philippe.

Source: Igihe

By: Bertrand Munyazikwiye

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *