Amateka

Our Past Initiative: Inkuru y’abato yashibutse mu gushaka kumenya amateka y’u Rwanda

Our Past Initiative: Inkuru y’abato yashibutse mu gushaka kumenya amateka y’u Rwanda

 8-04-2024 – saa 18:58,  IGIHE

Our Past Initiative ni umuryango wavutse mu 2012, imizi yawo ishibutse mu itsinda ryo kubyina ryitwaga Sixty Entertainment; urubyiruko rukomoka mu miryango itandukanye kandi ifite amateka afite aho ahuriye na jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nubwo muri icyo gihe wasangaga badafata umwanya wo kuganira kuri ayo mateka.

Uyu muryango ukora ibikorwa bitandukanye ariko byibanda cyane ku gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, no kuzamura Imibereho y’Abanyarwanda.

Kimwe mu bikorwa bakoze harimo gusura no gufasha abatuye i Kanombe mu Mudugudu w’abamugariye ku rugamba uzwi nk’Icyizere.

Abagize uyu muryango basuye uyu mudugudu mu gihe cy’imyaka itatu yikurikiranya babasha kugira imiryango ine boroza inkoko.

Bakomereje ibikorwa byabo i Ntarama mu Bugesera basura abantu baho mu mudugudu urimo imiryango 194 yubakiwe mu 1996, aho bagiye bavugurura zimwe muri izo nzu kuko kugera mu 2020 bari bamaze kuvugurura esheshatu, bubaka imwe ndetse banatanga amazi ku miryango itandatu n’amashanyarazi y’imirasire ku miryango 15 kandi mu gihe cy’imyaka itanu bishyuriraga imiryango 30 ubwisungane mu kwivuza. Iki gihe uruhare runini rwabaye urw’urubyiruko kuko nibura 78% rw’ibyatanzwe n’ibyakozwe ari muri rwo byavuye.

Ibikorwa nk’ibyo n’ubundi babikoze mu Mudugudu wa Ngeruka mu Bugesera, nyuma yo kuganira na Meya w’ako Karere. Uyu mudugudu watujwemo imiryango icyenda yirukanwe muri Tanzania mu 2012 aho itewe inkunga na Banki ya Kigali na Imbuto Foundation, Our Past Initiative yabashije gutanga amazi, kubaka ubwiherero no kuvugurura inzu icyenda iyo miryango yari yarubakiwe ndetse banubakirwa ibikoni, barahugurwa banahabwa amafaranga make abafasha gutangira imishinga mito yo kwiteza imbere nko korora ihene, gucuruza imbuto, cantine n’ibindi.

Ubu bageze ku gutanga ubufasha ku byerekeye icyumba cy’umukobwa.

Uretse ibijyanye no gufasha, uyu muryango unategura Ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, biba tariki 9 Mata buri mwaka, bigahuriza hamwe abiganjemo urubyiruko.

Our Past Initiative imaze igihe yibanda ku bikorwa byo gusana inzu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

Inzu zasanywe na Our Past Initiative zari zishaje cyane

Umuyobozi w’uyu muryango, Christian Intwari, mu kiganiro na IGIHE yakomoje ku mavu n’amavuko, intego, ibyagezweho n’icyerekezo uwo muryango ufite.

IGIHE: Intwari Christian ni muntu ki, wavukiye he ukurira he, wiga ayahe mashuri?

Intwari: Nitwa Intwari Christian. Navukiye mu bitaro bya CHUK ku wa 15 Ukwakira, 1990, nyuma y’ibyumweru bibiri Inkotanyi zitangije urugamba rwo kubohora igihugu. Nakuriye i Nyamirambo ku Umumena, niga ku mashuri atandukanye aho i Nyamirambo, mu yisumbuye niga i Mukingi mu Byimana, nkomereza muri APACE aho nigaga Ubumenyi bwa Mudasobwa ibyitwaga icyo gihe “Gestion Informatique” ubu ni Computer Science and Management.

Navuye aho nca muri UNILAK gato kuko sinahatinze nahise njya kwiga ibijyanye no gutegura ibikorwa bitandukanye ari na byo ndangijemo Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza muri London Event Academy yo mu Bwongereza.

Igitekerezo cyo gutangiza umuryango “Our Past Initiative” cyaje gute, uyu munsi mukora ibihe bikorwa?

Umuryango watangiye muri Mata 2012, utangira bivuye ku mpamvu zoroshye kuzumva ariko ziremereye. Turi kurangiza amashuri yisumbuye twabaga mu itsinda ry’ababyinnyi ngira ngo abantu benshi bararizi ryitwaga “Sixty Entertainment”.

Twari urubyiruko rufite amateka atandukanye, mu miryango itandukanye, bamwe bafite imiryango yagiye ihungira hirya no hino ikagaruka, ariko ugasanga amateka cyane cyane afite aho ahuriye na jenoside tutayaha umwanya wo kuyaganiraho.
Rimwe rero twaricaye tumaze gutangira kujya dukora ibitaramo (bitari ibya Our Past) mu mpeshyi ya 2011, ikindi mu Ukuboza 2011 tukabona biritabiriwe twanishyuje 5000 FRW kwinjira; turavuga tuti ibi bintu byavamo ikintu gifatika.

Aho niho twavuze tuti noneho twakora ikintu gitandukanye cyanagira umusaruro ufatika.

Icyo gihe tubivuga ntitwari tuzi ngo turashaka gukora ikintu kingana iki cyangwa giteye gite. Nyuma rero nibwo twaje gutangira Igikorwa cyo Kwibuka.

Ubusanzwe muri twe hari hasanzwemo abantu babaga mu bategura Urugendo rwo kwibuka (Walk to Remember), abandi babaga ari abafana b’ibije byose ariko ugasanga ingingo yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 itagarukwaho cyane.

Ubwo twemeje kubikora ariko tukabona nk’itsinda ryo kubyina nta bushobozi dufite bwo gutegura igikorwa nk’icyo kuko gisaba imivugo, ikinamico, indirimbo; dusanga ibyo byose bikenewe ntabyo dufite, ari n’aho havuye igitekerezo cyo kwegera itsinda ryitwaga “J’Art Donc Je Vis” nko kuvuga ngo impano yanjye ituma mbaho cyangwa Ndiho kuko mfite impano.

Twayitangiye twarihaye intego eshatu; Kwiga no kwigisha urubyiruko kuko icyo gihe umuntu ukuze warimo yari njye, kuko nari mu kigero cy’imyaka 20; gahunda rero kwari ukwigisha urubyiruko natwe tukiga. Icya kabiri kwari ugufasha urubyiruko kubaza ibibazo no gukangurira ababyeyi kuganira n’abana babo.

Icya gatatu kwari ugukoresha ubushobozi buke cyangwa bwinshi dushobora kubona nk’urubyiruko tugatanga inkunga yacu mu buryo butandukanye bwo kongera kubaka igihugu.

Mwahinduye intego muva mu byo kumenya amateka no gufasha abarokotse jenoside mujya mu bindi, kuko tumaze iminsi tubona muri mu bijyanye no kuba icyumba cy’umukobwa

Ntabwo twahinduye turabikora cyane. Ahubwo ni uko nabyo ari kimwe mu bigize amateka. Kuba uyu munsi igihugu kiri kugorwa kugira ngo umwana w’umukobwa abone ibikoresho by’isuku, ni uko tukiri kwiyubaka. Nk’igihugu kikiri kwiyubaka rero ureba mu mpande zose ntabwo Kwibuka biza iyo mugeze muri Mata gusa. Wibuke ko Abanyarwanda nakubwiye birukanwe muri Tanzania ari abari barirukanwe mu Rwanda n’ubundi mu 1959.

Ubu rero mu mashuri arimo uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda agera ku 2000 ari mu Rwanda, ahari icyumba cy’umukobwa kigezweho ni mbarwa. Twabashije kubaka icyo cyumba k’Urwunge rw’Amashuri rwa Ngeruka ndetse n’Urwunge rw’Amashuri rwa Kabeza muri Ririma kandi kubera ko tumaze kubona abafatanyabikorwa b’Abadage, turi gutekereza ko buri mwaka twajya twubaka nibura icyumba kimwe cy’umukobwa kigezweho.

Our Past Initiative yatangiye ibikorwa byo kubaka icyumba cy’umukobwa ku mashuri atandukanye

Ubu ibikorwa Our Past imaze gukora mubibarira ku gaciro kangana iki?

Hari uburyo bwinshi wabireberamo. Umubare w’abitabira wavuye ku bantu 200 ugera ku bantu 2200. Abo ni abo twabashije kubara umwaka ushize. Iyo tubaze dusanga byibuze hamaze gukoreshwa amafaranga agera muri miliyoni 135Frw. Ubu nubwo tugenda tubona abaterankunga, ariko ayo mafaranga yose wumva, nibura 60% aba ari ayavuye mu rubyiruko.

Dukora Umuganda nibura inshuro eshatu cyangwa enye buri mwaka kandi uritabirwa. Ubu nibura urubyiruko rugera ku 18000 rwagiye rugira uruhare mu bikorwa byacu. Twafashije imiryango igera kuri 56 kandi uko bikorwa bijyana no gutanga akazi aho byakorewe, ubushomeri bukagabanuka.

Twarakuze rero bishimishije nubwo tutavuga ko twageze aho dushaka kujya gusa kuko n’ubundi tugizwe na 65% by’abakiri munsi y’imyaka 30 ; biratanga icyizere.

Mu bikorwa dufite uyu mwaka harimo gukorana na Ambasade y’u Rwanda muri Qatar bigizwemo uruhare n’abanyamuryango ba Our Past Initiative baba hirya no hino mu mahanga.

Mu 2016 twakoze ibikorwa byo kwibuka muri Ambasade y’u Rwanda mu Bushinwa, 2021 dukorana na Ambasade y’u Rwanda muri Canada ndetse twigeze no kugira igikorwa ibyo bikorwa muri West Virginia muri Amerika na Malaysia.

Umwaka utaha turateganya mu Butaliyani no mu Budage nyuma ya Qatar.

Ubu rero dukora nk’umuryango utegamiye kuri leta, dufite komite nk’uko amategeko abigenda, ariko izindi gahunda zose twifashisha imbuga nkoranyambaga n’ibinyamakuru nka IGIHE hanyuma tukabasha kumenyekanisha ibikorwa turi gukora.

Mumaze igihe mukorera ku Gisozi ku Rwibutso rwa Kigali, kubera iki habaye impinduka mukaba mugiye kujya mukorera ahandi ?

Impinduka harimo ibice nka bibiri cyangwa bitatu. Harimo kuba tumaze gukura tukaba umubare munini w’abitabira kuko umwaka ushize ku Gisozi habaye hato ku buryo hari abantu barenga 1000 twasubijeyo. Urumva rero iyo usubijeyo abantu b’urubyiruko barenga 1000 ntihaburamo nka 300 batazagaruka.

Ubu rero ibikorwa bizabera i Nyanza ya Kicukiro kuri Jardin de la Mémoire kuko ikubye kabiri umubare twakiraga ku Gisozi kuko hashobora kwakira abantu 4000 bicaye neza cyangwa 5000 mu gihe mwegeranye. 
Duhitamo kwigishiriza ahantu nk’aho ku nzibutso rero kuko bifasha urubyiruko gusobanukirwa neza bibonera ibimenyetso.

Igikorwa rero giteganyijwe ku itariki 09 Mata aho i Nyanza guhera saa kumi n’imwe aho tuzaba dufitemo imivugo, ikinamico ebyiri ; imwe ivuga amateka y’u Rwanda kuva ku bw’abami, abakoroni, amacakubiri, jenoside hanyuma indi igakomoza ku bibazo abana bavuze nyuma ya jenoside bakuze bibaza bikeneye ibisubizo ariko hatirengagijwe ko hari ibyabonewe ibisubizo ibindi bikaba bigenda biboneka.

Hazatangwa ubuhamya bw’uwarokokeye hariya hubatse ubusitani ndetse tuzavuga ku rugendo rwa Our Past mu myaka 12 ishize. Hari n’umushyitsi mukuru.

Ni iyihe nama waha umuntu w’urubyiruko utarumva neza amateka cyangwa ngo yiyumvemo inshingano yo kuyamenya no kurwanya abayagoreka?

Bavuga ko utazi aho ava atamenya aho agana. Rero ibyo bintu birakomeye nubwo hari ababyumva nk’ibintu bisanzwe bitewe n’uko babyumvise kenshi cyangwa bitewe n’aho babyumviye.

Kumenya amateka si iby’ababyeyi gusa ni ibya twese.

Urubyiruko kandi rukwiye kwiga kugira ngo rwirinde gukoreshwa, ahubwo tukubaka u Rwanda twifuza kuko hari icyizere kandi turashima umusingi ubuyobozi bwacu na RPF byubatse kuko n’ubu ubona ko ubuyobozi buticaye.

SOURCE:IGIHE

Loading