OMS mu nzira yo kwemeza ko Ebola yasezerewe muri RDC
OMS yatangaje uyu munsi ko muri iyi minsi 13 ishize nta muntu uheruka kwandura virusi ya Ebola muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo.
OMS ivuga ko igomba “gutegereza iminsi 42 ireba ko nta muntu n’umwe wongeye kwandura mbere yo kwemeza ko Ebola yatsinzwe.”
Ebola yatangiye gukora ibara muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo mu kwezi kwa munani 2018, cyane cyane mu burasirazuba bw’igihugu.
Ni ku inshuro ya cumi Ebola yari yongeye kuvugwa no kwica benshi muri iki gihugu kuva mu 1976, aho yahitanye abantu 2.264.
Ni iya kabili mu mateka yishe abantu benshi nyuma y’iyatsembye imbaga y’abantu barenga ibihumbi 11 mu 2014 muri Afrika y’uburengerazuba, cyane cyane mu bihugu bya Liberia, Guinea, na Sierra Leone.
Src:VOA