Nyamasheke: Umuyobozi wari warigize akasamutwe yirukanwe
Ndanga Janvier wari umuyobozi ushinzwe imibereho y’abaturage mu karere ka Nyamasheke yirukanywe kubera amakosa yakoze, arimo gutoteza umukozi mugenzi we abereye umuyobozi n’ibindi.
Itangazo ryashyizweho umukono n’uyu muyobozi w’akarere tariki 23 Nyakanga uyu mwaka rivuga ko ashingiye ku mabaruwa atandukanye akarere ka Nyamasheke kagiye kandikira uyu mukozi Ndanga Janvier amusaba kwisobanura, hamwe no ku mabaruwa Janvier yiyandikiye we ubwe atanga ibisobanuro ku makosa ye yakoze mu kazi, aribyo byatumye afata umwanzuro wo ku mwirukana.
Umuyobozi w’ Akarere Ka Nyamasheke avuga ko kwirukana uyu mukozi yashingiye kuri Raporo y’akanama gashinzwe gukurikirana amakosa mu karere ka Nyamasheke yo kuwa 23 Nyakanga 2024, kubera amakosa yo guhoza ku nkeke Mukeshimana Anne Marie, Umukozi w’ Akarere kaNyamasheke Bwana Ndanga Janvier, abereye umuyobozi.
Iyi baruwa igasoza ivuga ko yandikiwe Bwana Ndanga Janvier amenyeshwa ko ahawe igihano cyo kwirukanwa mu kazi guhera tariki 24 Nyakanga 2024 maze Kopi bayigenera Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Minisitiri w’abakozi ba leta n’umurimo ndetse na Guverineri w’ Intara y’ uburengerazuba.
Ndanga Janvier Wirukanwe kumwanya wo kuyobora ishami ry’imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Nyamasheke muri Nyakanga umwaka ushize yari yahagaritswe by’agateganyo amezi 3 adahembwa, bitewe n’ imikorere mibi ndetse no kutuzuza inshingano, maze bikadindiza serivisi zihabwa abaturage, n’imihigo y’akarere ikabidindiriramo.
Ndanga Janvier akaba yarashyizwe muri uriya mwanya akuwe mu murenge wa Cyato aho yari Gitifu wawo, nyuma y’uko hagaragaye abakozi b’uyu murenge yayoboraga hafi ya bose banditse ibaruwa yamushinjaga kubabibamo amacakubiri, kubayoboza igitugu, no kubangisha abaturage, aho bisakurije abasinye kuri iyo baruwa bose batatanirizwa mu mirenge inyuranye.
By: Imena