Nyagatare: Imurikagurisha Ryorohereje Abaturage Kumenyekanisha Ibikorwa Byabo
Mu ntara y’Iburasirazuba mu Karare Ka Nyagatare hatangijwe kumugaragaro imurikagurishwa n’ imurikabikorwa ry’ Akarere Ka Nyagatare ryatangiye kuwa 13 werurwe rizasozwa tariki ya 17 Werurwe 2024.
Ni igikorwa kitabiriwe na Guverineri w’Intara y’ Iburasirazuba, Ubuyobozi bw’Akarere Ka Nyagatare, JADF ndetse n’abikorera bo mungeri zitandukane hamwe na bandi banyarwanda bose bari mu rwego rw’ubucurizi, inganda n’ibindi, Akaba ari imurikagurishwa rifite intego igira iti: “Twubake Ubukungu Bushingiye kubikorwa Byacu, Guhanga Udushya Na Serivise Inoze”.
Murenzi Hassan n’umuyobozi wa JADF mu Karere Ka Nyagatare avugako impamvu bahuriza hamwe abikorera bavuye mu bice bitandukanye arukugirango abashyitsi bavuye ahandi babashe kubona ibikorwa byabo bimenyekane.
Murenzi Hassan Ati. “Dutegura Iri mpurikagurishwa kwari ukugirango abafatanyabikorwa bakorera mu Karere kacu bahurire hamwe cyane ko baba bakorera mu mirenge itandukanye aho ibikorwa byabo rimwe na rimwe bitabasha kugaragara ku rwego rw’ Akarere, ariko iyo baje hano abantu benshi baba bitabiriye babasha kubimenya bityo bigatuma ibikorwa byabo bimenyekana”.
Umuyobozi wa Akarere Ka Nyagatare Bwana Stephen Gasana avuga ko nubwo iki gikorwa ari imurikagurishwa ari no kwishimira bimwe mu bikorwa Akarere Ka Nyagatare kagezeho.
Bwana Gasana Stephen Ati. “Imyaka irindwi ishize sitade dufite ntago yarihari, imihanda imwe n’imwe ndetse n’ibindi bikorwa byinshi yewe n’abikorera n’inganda nabo barihano bamwe bari batarangira imishinga yabo, kugirango tubigereho rero nuko twashyize hamwe maze byose tubifashwamo n’ubuyobozi bwiza niyo mpamvu turibuhe seritifika abitabiriye iri mpurikabikorwa”.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Pudence Rubingisa, Avuga Akarere Ka Nyagatere ariko Karere gafite abaturage benshi bityo ko rero bagomba gukoresha ayo mahirwe kugira babashe kwitezimbere mu buryo butandukanye.
Yakomeje avugako Akarere Ka Nyagatare gasanzwe gafite umwihariko m’ubuhinzi n’ubworozi yewe n’ Inganda nini n’iziciriritse, ibyo byose rero iyo bihuriye hamwe tubasha kwiteza imbere kandi tugateza n’imbere igihugu cyacu.
Iri murikagurishwa risanzwe riba buri mwaka aho ryashyizweho kugirango abaturage banyagatare babashe kumenya ibyiza bikorerwa iwabo kandi n’abafite ibikorwa bitandukanye babashe kumenyekanisha.
By: Bertrand Munyazikwiye