Niki Cyateye Impinduka Mu Badepite b’ Ishyaka Green Party Rwanda
Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda DGPR ryakuye Madame Carine Maombi ku rutonde rw’abadepite, rimusimbuza Madame Masozera Icyizanye.
Nkuko bigaragara mu ibaruwa yandikiwe Perezida wa Komisiyo y’ igihugu y’amatora mu Rwanda, yashyizweho umukono n’ umuyobozi w’ ishyaka Green Party mu Rwanda Ambassador Dr. Frank HABINEZA yanditse agira Ati. “Ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda ryifuje kubameyesha byihutirwa isimburwa ry’ umwe mubayoboke b’ ishyaka bari batanzwe ku rutonde rw’ abadepite bahagarariye Green Party, Bitewe n’ impamvu zacu zihariye twanzuye ko Madame Carine Maombi asimburwa na Madame Masozera Icyimpaye ufite nomero eshatu ku rutonde ntakuka rw’ abakandida depite mu nteko ishinga amategeko”.
Amakuru dukesha Rwandatribune yanditse iyi nkuru avuga ko ubwo bageragezaga kuvugisha umuyobozi w’ Ishyaka DGPR Dr. Frank Habineza, atashatse kubivuga ho byinshi dore ko ngo ibaruwa yagiye hanze itagenewe abanyamakuru ahubwo ko yandikiwe Komisiyo y’ igihugu y’ amatora.
Rwandatribune yakomeje igira iti nubwo bikimeze gutyo, amakuru arimo guhwihwiswa ngo ni uko uyu Madame Carine Maombi, ngo ashobore kuba yarakoresheje ibyangombwa bihimbano n’ impapuro zituzuye mu gihe cyo kwamamaza abakandida depite b’ ishaka Green Party Rwanda.
Ishyaka Greeen Party Rwanda ryabonye imyanya ibiri mu nteko ishinga amategeko aho ku rutonde hari hafashwe Jean Claude Ntezimana na Carine Maombi wasimbujwe Masozera waruri ku mwanya wa gatatu.
By: Bertrand Munyazikwiye