NAP Project: Icyizere gishya mu buhinzi no mu mibereho yabatuye Nyagatare”
Umushinga wa National Adaptation Plan (NAP), ushyirwa mu bikorwa na REMA kandi ufashwa na GEF ku gaciro ka $6 miliyoni, uri guhindura imibereho n’ubuhinzi mu karere ka Nyagatare, cyane cyane muri Matimba na Musheri. Abaturage bashima umusaruro w’ubuhinzi wiyongereye, mu gihe imiyaga n’isuri y’ubutaka byagiye bihinduka ibibazo byo hambere kubera agroforestry.

Umushinga ushyigikira agroforestry, smart irrigation, n’ingamba zo guhangana n’ihindagurika ry’ikirere, ukaba warageze mu turere 4: Rusizi, Nyagatare, Nyamasheke, na Kirehe, ugafasha abantu barenga 21,000 ,
nk’uko Servand Niyitegeka wa REMA abivuga. Muri Nyagatare uyu mushinga wageze mu Mirenge iri hagati ya 12 na 14.

Muri Matimba na Musheri, ibikorwa bya agroforestry byagutse ku buso bwa 1,889 hegitari hifashishijwe ibiti: Grevillea robusta (70%), Maesopsis eminii (10%), Cedrella serrata (10%), na Leucaena (10%).
Niyitegeka yavuze ko .”intego ari ugukingira ubutaka ku isuri no kugabanya ubushyuhe bukabije n’ibihe by’imvura nkeya. “
Yongeraho ko ibi bituma abaturage babona , ibiti byo kwifashisha mu buhinzi, kandi umusaruro ukazamuka, bigafasha imiryango kubona amafaranga.

Abaturage bemeza impinduka aho Mukansanga Leonile wo muri Musheri avuga ko mbere ubutaka bwabo bwajyaga bwuzurwamo n’isuri, ariko ubu imyaka ikura neza kandi umusaruro wiyongereye kuva kuri 1 kugera kuri 3.

Uko umushinga wa NAP ukomeza, Nyagatare uri kuba urugero rw’uko agroforestry ishobora guteza imbere ubuhinzi, no kurengera ibidukikije no gukomeza iterambere rirambye mu Rwanda.

By:Florence Uwamaliya
![]()

