AmakuruAmatangazoImikinoImyidagaduroPolitikiUncategorized

Munyakazi Sadate yakuriweho ibihano yari yarafatiwe na FERWAFA

Komisiyo y’Imyitwarire mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yakuyeho igihano cyari cyafatiwe Umuyobozi wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate, cyo guhagarikwa amezi atandatu mu bikorwa byose by’umupira w’amaguru.

Munyakazi yahanwe nyuma yo kuregwa na FERWAFA kubera “imyitwarire we n’Umuvugizi wa Rayon Sports bagaragaje ubwo iyi kipe yafatirwaga ibihano bitewe n’uko ititabiriye irushanwa ry’Ubutwari 2020.”

Amagambo atarakiriwe neza yakoreshejwe na Munyakazi, ni ubutumwa yashyize ku rubuga rwa Twitter, asaba ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda kwegura kuko butagifitiwe icyizere.

Yagize ati “Ubuyobozi bwiza bushingira ku cyizere ufitiwe n’abo uyobora, iyo bagutakarije icyizere inzira nziza ushobora guhitamo ni ukwegura, ntabwo wayobora abantu batakubonamo icyizere ni yo mpamvu mpamya ko iyi nama ari yo nziza ku buyobozi bwa FERWAFA. Mu kuri nta cyizere ugifitiwe…”

Ku wa 12 Gicurasi nibwo Komisiyo ishinzwe Imyitwarire muri FERWAFA yanzuye ko Munyakazi Sadate ahagaritswe mu mupira w’amaguru mu gihe cy’amezi atandatu, anacibwa ihazabu y’ibihumbi 150 Frw.

Nyuma y’iminsi itatu, Munyakazi yatanze ubujurire bwe muri Komisiyo yigenga muri FERWAFA agaragaza ko atishimiye ibihano yahawe kandi uburyo ikirego cyatanzwemo bidakurikije amategeko.

Komisiyo ntiyateranye mu kwezi gushize bitewe n’uko abayigize bari mu ntara kandi ingendo zarahagaritswe. Nyuma yo gusubukurwa, Munyakazi Sadate yasabwe kwitaba ku wa 30 Gicurasi, avuga ko azaboneka tariki ya 5 Kamena 2020, ari nabwo ubujurire bwe bwumviswe.

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 11 Kamena 2020, nibwo Komisiyo y’Ubujurire muri FERWAFA ikuriwe na Me Kajangwe Joseph, yateranye yiga kuri ubwo bujurire.

Itangazo ryashyizwe ku rubuga rwa Ferwafa nyuma y’iyo nama rigaragaza ko nyuma yo kumva no gusesengura ibisobanuro, Komisiyo y’Ubujurire ya FERWAFA yemeje ko ubwo bujurire bufite ishingiro.

Ni icyemezo cyafashwe hashingiwe ku ngingo ya 5 y’amategeko y’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru agenga imyitwarire iteganya ko ikirego kigomba gutangwa mu gihe kitarenze iminsi ibiri y’akazi ikurikira igihe icyaha cyakorewe (La plainte doit être déposée endéans deux jours ouvrables après constatation des faits incriminés).

Uwo mwanzuro uvuga ko “Komisiyo y’ubujurire yemeje ko ubujurire bwa Munyakazi Sadate bufite ishingiro’’ ndetse ko “icyemezo cya Komisiyo y’Imyitwarire muri FERWAFA kivanweho mu ngingo zacyo zose.’’

Imyanzuro yafashwe igomba gutangira gukurikizwa uhereye kuri uyu munsi. Bivuze ko Munyakazi Sadate yongeye gusubirana ubuyobozi bwa Rayon Sports.

Mu minsi ishize uyu mugabo yemejwe bidasubirwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere nk’umuyobozi wa Rayon Sports nyuma y’uko Akanama Ngishwanama k’iyi kipe kari keguje Komite Nyobozi ye.

Munyakazi Sadate aracyafite imyaka isaga itatu ayoboye Rayon Sports; yihaye intego yo kubaka ikipe ikorera mu mucyo kandi itanga ibyishimo ku bakunzi bayo.

 

Src:Igihe

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *