MINEMA irasaba abaturage gukumira ibiza mbere bitarabasenyera
Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), irasaba abaturarwanda kwirinda Ibiza mbere yuko bisenya inzu. Byagarutsweho na Habinshuti Philippe, Umunyamabanga Uhoraho muri MINEMA, ku wa Kabiri tariki 16 Kanama 2022 mu karere ka Rusizi mu ntara y’Iburengerazuba.
Hari mu bukangurambaga bwo kwigisha uburyo nyabwo bwo kuzirika igisenge, gutera ibiti birinda umuyaga no gufata amazi ava ku nzu.
Habinshuti, Umunyamabanga Uhoraho muri MINEMA, yagaragaje ko kuzirika igisenge amafaranga menshi bitwara atarenga ibihumbi icumbi habariwemo ibikoresho bikenera kuzirikwa hakiyongeraho n’umufundi.
Agira ati: “Ahenshi byagiye bikorwa nkuko namwe mwabibonye, abafundi na bo ntabwo banga gutanga uwo muganda kuko abenshi barawutanga.
Bivuze ko bishobora kugenda bikaba make kuri ayo ngayo ibihumbi icumi. Ariko iyo igisenge cyagurutse amafaranga makeya, ni ibihumbi maganatatu bitewe nuko igisenge cyari kimeze.
Birumvikana ko imbaraga dukwiye kuzishyira mu gukumira mbere yuko kigenda. Dukoreshe ibyo bihumbi icumi cyangwa se munsi yabyo dukumire ko twazatakaza ibihumbi maganatatu”.
Raporo ya 2017 nkuko bigaragara kuri website ya MINEMA na yo ikesha MIDMAR, igaragaza ko inzu 5,802 zasenyutse biturutse ku kutazirika ibisenge bityo zangizwa n’inkubi y’umuga.
Nkuko bigaragara muri raporo ya MINEMA y’umwaka wakurikiyeho wa 2018, inzu 15,910 zasenywe n’umuyaga. Icyo gihe uturere twa Kamonyi, Bugesera, Ngororero, Nyaruguru na Rubavu turi ku isonga mu twagizweho ingaruka n’umuyaga.
Raporo ya MINEMA ya 2019, igaragaza ko umuyaga wasambuye inzu 5,691.
Akarere ka Kirehe mu ntara y’Iburasirazuba ni ko kagizweho ingaruka cyane kuko inzu zisaga 1,000 zasenywe n’umuyaga. Mu 2020, raporo ya MINEMA igaragaza ko inzu 8,098 zatwawe n’umuyaga.
IMVAHONSHYA