Meteo Rwanda yateguje imvura nke hagati ya Nzeri na Ukuboza
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere, Meteo Rwanda, cyatangaje ko hagati ya Nzeri na Ukuboza uyu mwaka, hateganyijwe imvura iri munsi y’isanzwe iboneka mu bihe byiza by’umuhindo mu bice bitandukanye by’igihugu.
Meteo Rwanda yatangaje ko imvura nke izagwa ifitanye isano n’igabanuka ry’ubushyuhe buva mu nyanja ngari ya Pacifique n’iy’u Buhinde.
Mu mwaka ushize imvura yaguye mu Ntara y’Amajyaruguru yari hagati ya milimetero 500 na milimetero 600 ariko uyu mwaka izagabanuka igere hagati ya milimetero 350 na 450 mu turere twa Musanze, Burera, Gakenke, Gicumbi na Rulindo.
Mu Ntara y’Iburengerazuba mu turere twa Nyabihu, Rusizi n’igice cy’uburengerazuba bwa Ngororero no mu y’Amajyepfo mu Karere ka Nyaruguru, Nyamagabe n’igice cy’Amajyaruguru y’Akarere ka Muhanga hazagwa imvura iri hagati ya milimetero 350 na 450.
Naho imvura iri hagati ya milimetero 300 na 400 iteganyijwe mu Ntara y’Iburengerazuba mu Turere twa Rubavu, Nyamasheke, Rutsiro, Karongi ndetse n’igice cy’Uburengerazuba bw’Akarere ka Ngororero.
Iri hagati ya milimetero 300 na 350 yo iteganyijwe mu Ntara y’Iburasirazuba mu Turere twa Rwamagana, Gatsibo na Nyagatare no mu Ntara y’Amajyepfo, mu Turere twa Kamonyi, Ruhango , Nyanza, Huye, Gisagara n’igice cy’Amajyepfo y’Akarere ka Muhanga no mu Mujyi wa Kigali.
Umuyobozi wa Meteo Rwanda, Gahigi Aimable, yavuze ko ingano y’imvura y’umuhindo izagenda igwa bitewe n’imiterere y’uturere.
Yavuze ko uturere twa Ngoma, Bugesera, Kirehe na Kayonza two mu Burasirazuba duteganyijwemo imvura iri hagati ya milimetero 250 na 350.
Meteo Rwanda itangaza ko mu bice bimwe na bimwe by’igihugu imvura yatangiye kugwa ku wa 8 Nzeri 2020 ikazahagarara ku wa 5 Mutarama 2021.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi, Minema, Kayumba Rugina Olivier, yibukije abaturarwanda gukaza ingamba zo kwirinda no gukumira ibiza.
Ati “Turasaba abanyarwanda kwirinda guta imyanda aho babonye, bagacukura imiyoboro y’amazi n’aho iri igasiburwa, bakimuka mu manegeka ndetse bakagerageza no kuzirika ibisenge neza mu rwego rwo kwirinda ko bitwarwa n’umuyaga.”
Uwamaliya Florence