AmakuruPolitikiUncategorized

Leon Mugesera yihannye umucamanza urubanza rwe rurasubikwa

Kuri uyu wa mbere taliki ya 21 Ukwakira 2019, nibwo Dr Léon Mugesera yagaragaye imbere y’Urukiko rw’Ubujurire i Kigali nyuma yo kutishimira igifungo yakatiwe nyuma yo guhamwa n’ibyaha gusa urubanza rwahise rusubikwa kubera ko yavuze ko umwe mu bacamanza b’urukiko rw’ubujurire witwa Kariwabo Charles amwanga bityo atagomba kuba mu bamuburanisha ndetse ahita amwiyama.

Ubwo bari bamuhaye ijambo ngo yisobanure  k’ubujurire bwe, Leon Mugesera yasabye ibintu bibiri birimo kumenya amazina y’abamuburanisha no kwemererwa kuburana yicaye kubera uburwayi.

Yemerewe kuburana yicaye, ariko umucamanza amubwira ko atari ngombwa ko abacamanza bivuga amazina, ko amenya gusa ko ari ab’urukiko rw’ubujurire bari kumuburanisha.

Bwana Mugesera yatsimbaraye avuga ko bagomba kuyamubwira kuko hari ubwo yasanga hari uwo bafitanye ikibazo akamwihana .

Umucamanza yamubwiye ko bagiye kumwibwira wenyine , maze baramuhamagara imbere, we n’umwunganizi we Jean Felix Rudakemwa, begera abacamanza bababwira amazina yabo.

Mugesera yahise avuga ati: “Uwitwa Kaliwabo Charles ndamwihannye kubera urwango amfitiye”.

Perezida w’Inteko Iburanisha yasabye Mugesera gusobanura impamvu yihannye umucamanza,amusubiza ko aramutse abisobanuye byakurura impaka kandi nta mpaka zigomba kubaho gusa ahishura ko hari ibyemezo bibi uyu mucamanza  yamufatiye mu rukiko rukuru mu manza ze zatambutse mbere.

Umucamanza yahise ategeka ko iburanisha risubikwa kugira ngo urukiko rusuzume impamvu zo kuba uregwa yihannye umwe mu nteko y’abacamanza.

Mugesera w’imyaka 64, uyu munsi yari agarutse mu rukiko nyuma y’imyaka itatu akatiwe gufungwa burundu.

Yari yambaye ishapure ndende, aboneka nk’udafite imbaraga z’umubiri zihagije, ari nabyo byatumye yemererwa  kuburana yicaye.

Iburanisha rigitangira, umucamanza yasubiyemo kenshi abwira abanyamakuru ko batemerewe gufata amajwi no gufotora.

Hanze y’urukiko abacungagereza babuzaga uwariwe wese kwegera no gufotora Leon Mugesera.

Mugesera w’imyaka 64 yoherejwe mu Rwanda na Leta ya Canada tariki 23/01/2012.

Nyuma y’imyaka ine aburana, mu kwezi kwa kane 2016 yahamwe  n’ibyaha bitatu muri 5 yashinjwaga birimo ibya Jenoside n’ibyibasiye inyoko muntu, urukiko rukuru rumuhanisha gufungwa burundu.

Dr Léon Mugesera yahamwe n’ibyaha birimo gushishikariza Abahutu mu buryo butaziguye kwica Abatutsi, gutoteza nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu no kubiba urwango rushingiye ku moko n’inkomoko.

Ibyaha yahamijwe bishingiye ku ijambo yavugiye ku Kabaya mu 1992, ubu ni mu karere ka Ngororero mu burengerazuba bw’u Rwanda, ashinjwa ko ryahamagariraga Abahutu kwica Abatutsi.

Mugesera we ahakana ibyaha byose aregwa ari nayo mpamvu yiyemeje kujurira.

Urukiko ntabwo rwatangaje itariki uru rubanza mu bujurire ruzasubukurwaho.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *