AmakuruPolitiki

Kubakira Kaminuza abatuye Akarere Ka Ngoma mugihe gito gishoboka biri mubyo Dr Habineza yijeje abahatuye

Ishyaka rya Green Party ryakomezaga ibikorwa byo kwamamaza Umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika ari we Dr Frank Habineza,Umukandida w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije [Democratic Green Party] ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, Dr Frank Habineza, yijeje abaturage bo mu Karere ka Ngoma ko nibamugirira icyizere akaba Perezida azahita ububakira Kaminuza mu mezi atatu.

Umuyobozi wa Democratic Green Party, akaba n’Umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika Dr Frank Habineza yaganiriye n’abarwanashyaka be abasaba kumuhundagazaho amajwi ndetse anabizeza kububakira Kaminuza.

Aho yagize ati“Nimutugirira icyizere mukadutora, mbasezeranyije ko mu kwezi kwa Nzeri muzaba mwamaze kubona Kaminuza kandi izazamura ubukungu bw’Akarere kuko abarimu, abanyeshuri n’abandi bose bazakenera kubaho kandi bizateza imbere abaturage mu karere ka Ngoma.”

Yakomeje agaragaza ko atumva uburyo nta Kaminuza iri muri ako Karere kandi gafite abahanga batari bake.

Ati “Hano ndabizi havuka abahanga benshi bakeneye kwiga Kaminuza. Birababaje kuba umuntu azamuka akajya za Nyagatare kandi asize umujyi mwiza wa Ngoma nawo ukeneye gutera imbere.”

Abarwanashyaka ba Green Party babwiye abaturage b’i Ngoma ko Umukandida Frank Habineza afite ubumenyi,ubuhanga n’ubushobozi buri wese yakwifuza kandi akaba igisubizo, urumuri n’icyizere.

Uretse mu Karere ka Ngoma ariko Dr Frank Habineza yakomereje mu Karere ka Kayonza ndetse akaba yarikumwe n’abakandida-Depite 50.Dr Frank Habineza yagaragarije abaturage ko byinshi mu byo bari bagaragarije abaturage ubwo yiyamamazaga mu 2017 ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu na 2018 ku mwanya w’Umudepite.

Yavuze ko hazashyirwaho gahunda ihamye yo guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi ku buryo abaturarwanda babasha kwihaza mu biribwa umuturage akabasha gufata ifunguro gatatu ku munsi.

Ku birebana n’ubuvuzi Dr Frank Habineza yagararije aba baturage ko bazakora ibishoboka byose ku buryo umuturage abasha kugura umuti yifuza muri farumasi akoresheje mituweri.

Ati “Tuzashyira amafaranga mu kigega cya Leta cya mituweri, ku buryo buri muturage wese azashobora kwivuza no kugura umuti aho ari ho hose akoresheje mituweri.”

Dr Frank Habineza kandi yijeje abaganga ko azabongerera umushahara wabo namara gutorwa ku buryo bazajya bakora akazi ku buvuzi bishimye.

Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka rya Green Party, Ntezimana Jean Claude, yabwiye abaturage bo mu Karere ka Kayonza ko gutora ishyaka ryabo nta kwicuza kuzabaho abizeza no kubaka ibikorwaremezo birimo amazi meza.

Ati “Mugatora Greeen Party umumenye neza ko tutazicara ngo dutuze dutere agate muryinyo tudakemuye ibibazo by’amazi muri kano gace. Tuzatanga amazi meza kandi ahagije. Turabizi ko mufite ibiyaga, biroroshye cyane kugira ngo habeho uburyo bwo kuhira. Tuzashyiraho guhinga tutagendeye ku kirere aho hazabaho guhinga hashingiwe ku buryo bw’iterambere abantu bahinge ibihe byose.”

Yashimangiye ko mu bikorwa by’ubukungu bateganya gukora harimo kugabanya umusoro ku nyongeragaciro ‘TVA’ ukava kuri 18% ukagezwa kuri 14%.

Yashimangiye ko ashingiye kubyo bari bijeje abaturage kandi bikaba byaragezweho birimo kugabanya umusoro ku butaka ibintu byari umutwaro uremereye ku baturage n’ibyo babizeza bizagerwaho nibagirirwa icyizere.

Ubwo Dr Frank Habineza yageraga mu Karere ka Kayonza

Byaribyishimo bikomeye ubwo abarwanashyaka bakiraga Dr Frank Habineza

Dr Habineza yijeje abaturage b’i Ngoma ko natorwa azabubakira kaminuza mu mezi atatu

Ubwo Dr Frank Habineza yiyamamazaga morale yari yose

Abarwanashyaka ba Green Party bakomeje ibikorwa byo kwiyamamaza

Loading