AmakuruIyobokamana

Korali Jehovah Jireh yahaye Ibyishimo Abitabiriye Igiterane “Imana Iratsinze II”

Mugiterane Imana Iratsinze Live Concert, gitegurwa na korali Jehovah Jireh, gisanzwe kiba buri mwaka, abo mu mujyi wa Kigali no munyengero zawo bahawe ibyishimo bidasanzwe ku mugoroba wo kuruyu wa 22 Nzeri muri stade ya univerisite y’igenga ya Kigali ULK.

Iki giterane kibaye ku nshuro ya 2, nyuma y’icyabereye I musanze kuri stade umuganda umwaka ushize.

Imana Iratsinze Live Concert ni igiterane cyitiriwe indirimbo ya Jehovah Jireh yitwa Imana Iratsinze, kubera ko ngo ari uburyo bwiza bwo gushima Imana, kuko Imana yatsinze kandi ihora itsinda, itajya itsindwa.

Ubuyobozi bwa Korali Jehovah Jireh, bwatangaje ko iki giterane bakitezeho byinshi yaba ari ugufasha abakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza kunezerwa hamwe n’abashimira imana ibyo yabakoreye kandi n’ abantu bakava mu byaha bagahanga amaso ijuru kugira ngo bajye bahorana na Yesu Kristo mu byo bakora byose.

Korali Jehovah Jireh kandi yifatanyije n’andi makorali mu gususurutse abitabiriye Imana Iratsinze Live Concert, ariyo Korali Hoziana na Ntora Worship Team.

Umwanditsi: Bertrand Munyazikwiye

Loading