AmakuruImikinoImyidagaduroUbureziUbuzima

Kimisagara: Bye Bye Vacance Yaranzwe no Kwerekana Impano mu Rubyiruko No Kwita Ku Buzima Bw’ Imyororokere

Kimisagara habereye ibiriro byo gusoza ibiruhuko (Bye bye Vacance) arinako urubyiruko bibutswa kwita ku buzima bwabo bw’imyororokere ndetse benshi murubyiruko banerekana impano zabo.

Ni ibiriro byabaye kuruyu wa 4 tariki 5 Nzeri 2024 ku kigo cy’urubyiruko cya kimisagara ahazwi nko kuri maison de jeunes, bikaba ari ibirori byateguwe ku bufatanye na cyber Rwanda hamwe n’ikigo cy’urubyiruko cya kimisagara.

Bamwe mur’urubyiruko bashoboye kugaragaza impano zabo basanzwe bitoreza hano kuri maison bavuze ko kugera hano kuri maison bakagira aho babarizwa byabarinze gukomeza inzira mbi barimo berekezamo.

Umuhoza Valentine, umubyinnyi mw’itsinda ry’ Indaro

Umuhoza Valentine n’umwana w’umukobwa ufite imyaka 17 akaba Abarizwa mu itsinda rikorera kuri maison ryitwa Indaro, bivuga kwo ari umuryango ufasha abana batishoboye ku bishyurira amashuri no kubasubiza mu buzima busanzwe nkuko bafashije uyu Valentine mu gihe yari yaburaniwe.

Valentina again na IMENA yagize Ati. “Ngewe maze imyaka 3 mu Ndaro, tukaba twarahuye igihe nta mamtu waruhari wo kunyishyurira amashuri nabuze nuko nabigenza, nibwo nyuma nahuye n’umugiraneza aramfasha anyishyirira ishuri, ndetse anansubiza mu buzima busanzwe kandi arinako anyigisha uburyo ngomba kwitara mu bantu, kugira umuco wo kuba n’imyitwarire.”

Valentine yakomeje Agira Ati. “Nagiye mw’itsinda ryo ku byina ry’ Indaro nashimira cyane kuko mbona ko ibyo byandinze kwishora mubiyobyabwenge kubera ko iyo mvuye kwishuri nza mu myitozi nkahava njya murugo kuburyo ntashobora kubona umwanya wo kujya mu biyobya bwenge.

Gisubizo Eric nawe abarizwa mw’ Itsinda ry’ Indaro, akaba afite imyaka 14. Wowe avuga ko atarisanga mu ndaro yakoreshejeho n’ibiyobyabwenge ariko akaba yarabivuyeho abifashijwemo n’itsinda abarizwamo.

Ati. “Murugo ntago byari bimeze neza nuko nkahora ku muhanda ndetse nza no gukoresha ibiyobyabwenge ariko nyuma nahuye n’umugabo bita eric aramfasha anjyana mu ndaro ubu nkaba mfite impano yo kubyina kandi nibyo biyibyabwenge naciye ukubiri nabyo.

Eric yakomeje agira Ati. “Naringiye kureka ishuri iyo ntaza kujya mu ndaro dore ko arinabo banyishyurira amashuri, ibi bikomerwa rero bibera hano iyo tubyumvise tukabihuza nibyo twigira mw’itsinda bidufasha kwirinda ibyo byose, yaba arukwishora mubusambanya ndetse n’ibindi.

Umuyobozi w’ ikigo cy’urubyiruko cya Kimisagara Bwana Talemwa Tadeo

Umuyobozi w’ ikigo cy’urubyiruko cya Kimisagara Bwana Talemwa Tadeo, yavuze ko iki gikorwa cyabaye ubwo hanasozwaga gahunda ya ministeri yitwa intore mu biruhuko, ifasha urubyiruko kwibonamo izindi mpano zabateza imbere mu rwego rwo kubarinda kwishora mungeso mbi.

Tadeo Talemwa Ati. “Abana iyo bari mu ishuri biga amasomo asanzwe ariko iyo bageze hano tubafasha kwishakamo izindi mpano zabafasha kwiteza imbere dore ko hano hari imikino itandukanye ibafasha gufunguka mu mutwe.”

Yakomeje Agira Ati. “Ibyo byose rero bibafasha kurwanya ikibazo cy’ubushomeri mu gihe kwishuri byanze, bityo akaba yatungwa niyo mpano kandi ibyo bikajyana n’umuco n’imyitwarire bakura hano.”

Cyber Rwanda yateguye iki gikorwa cya bye bye vacance n’ urubuga rwashyiriweho urubyiruko rurui hagati y’imyaka 12 na 19 mu rwego rwo kuborohereza kubona amakuru ajyanye n’imyororokere naho bakura ibikoresho bitandukanye byarinda ubuzima bwabo hamwe n’abakunzi babo.

Abarenga 1500 nibo bashoboye guhugurirwa ku kigo cya kimisagara muri gahunda ya ministeri y’urubyiruko yiswe “Intore mubiruhuko” mu mwaka wa 2024 – 2025 mu mwa mwaka w’ amashuri.

Umwanditsi: Bertrand Munyazikwiye

Loading