AmakuruUbukungu

Kigali: Nyakabanda Abagore Bashimye H.E Kubera Ibyo Yabagejejeho

Ubwo umukandida w’ishyaka RPF Inkota kumwanya wa Perezida, yakomezaga ibikorwa bye byo kwiyamamaza kuruyu wa kabiri tariki 25 Kamena 2024 Mu Karere Ka Nyarugenge, Ababyeyi na Bagore batuye mu murenge wa Nyakabanda bashimwe byimazeyo ibikorwa by’indashyikirwa H.E Paul Kagame amaze kubagezaho.

Cyubahiro Aisha utuye mu Murenge wa Nyakabanda yabwiye IGIHE ko yazindutse ajya gushyigikira umukandida akaba na Chairman wa FPR-Inkotanyi, Paul Kagame, kubera umutekano n’iterambere bimaze kugerwaho muri Nyarugenge no mu gihugu cyose muri rusange.

Cyubahiro Aisha Ati “Yatugejeje ku iterambere, yatuzaniye umutekano ubu turaryama tugasinzira. Dufite amashanyarazi, imihanda myiza turagenda neza nta kibazo.”

“Mu by’ukuri ku giti cyanjye Paul Kagame ntabwo nabona ukuntu muvuga kuko muri iki gihugu hari harimo umwijima, nta mavuriro ariko ubu aha hirya dufite ivuriro, amashuri, abana bariga n’ababyeyi turacyeye.”

Yavuze ko Paul Kagame amufata nk’umubyeyi wahaye ijambo abagore ndetse ngo binyuze mu miyoborere ye myiza bize gukoresha ikoranabuhanga ku buryo iterambere ryageze ku bantu b’ingeri zose.

Ivomo; Igihe.com

By: Bertrand Munyazikwiye

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *