Karisimbi Event Yongeye Gutanga Umwitangirizwa Ihemba Mariya Yohani, Senderi, Bwiza, Davis D, Yampano n’abandi 45
Sosiyete ya Karisimbi Events, imaze kuba ubukombe mu gutanga ibihembo ku masosiyete, ibigo, abikorera, abahanzi, abakinnyi ba filime n’umupira ndetse abakoresha imbugankoranyambaga mu rwego rwo kubashimira no kubatera imbere mu byo bakora, yongeye gutanga umwitangirizwa mw’ijoro ryo kwizihiza Intwari z’ Igihugu tariki ya 1 Gashyantare 2025, ubwo hatangwaga ibihembo bya Kalisimbi Entertainment & Sport Awards 2024.
Ni Ibirori byabereye kuri Atelier De Vin, byitabiriwe n’ibyamamare mu myidagaduro ndetse n’abakunzi b’ umuziki n’abandi bafite aho bahurira n’ imyidagaduro.
Hakaba hatanzwe ibihembo 50 mu byiciro bitandukanye, Maria Yohani, Eric Senderi, Anita Pendo, The Ben na Israel Mbonyi, bari mu bahawe ibihembo.
Abahanzi n’ Ibihembo Begukanye Muri Karisimbi Entertainment Award 2024
- Female Artist of the Year – Bwiza
- Artist Manager of the Year – Uhujimfura Jean Claude
- Most Trending Artist of the Year – Chriss Eazy
- Tattoo Artist of the Year – Shema Tattoo
- Most Organized Concert of the Year – Shine Boy Fest
- Male Artist of The Year – The Ben
- Gospel Artist of The Year-Israel Mbonyi
- Hip Hop Artist of The Year- Bushali
- Best Stage Performer of The Year-Senderi International Hit
- Social Media Personality of The Year-Merci Manzi Irene
- Content Creator of the Year – Clapton Kibonke
- Lifetime Achievement Award – Daniel Gaga
- Lifetime Achievement Award – Mariya Yohana
- Lifetime Achievement Award – Anitha Pendo
- Video Director of the Year – Fayzo Pro
- New Artist of the Year – Lissa
- Mixologist of the Year – Dany the Lion
- Graphics Designer of the Year – Augustin Hategekimana
- DJ Hyper of the Year – MC Galaxy
- Male Host of the Year – Kamaro
- Female Host of the Year – Keza Trisky
- Male DJ of the Year – DJ Caspi
- Breakthrough Artist of the Year – Yampano
- Social Media Personality of The Year-Merci Manzi Irene
- Most Entertaining Tv of The Year-Goodrich TV
- Humaniterian Celebrity of The Year-Guterman Gutter
- Guitarist of The Year – Guitarist Salvator
- Fashion Event of The Year – Cca Style
- Fitness Center of The Year -Kt Fitness
- Upcoming DJ of the Year – DJ Crush
- Audio Producer of the Year – Element Eleee
- Dance Influencer of the Year – Jojo Breezy
- Protocol Company of the Year – KGW Solutions Group Ltd
- MC of the Year – MC Imena Gitero
- Female DJ of the Year – Tasha the DJ
- Choir of the Year – Choral De Kigali
- Cultural Troupe of the Year – Inyamibwa
- Private Model of the Year – Jean Teckno Nshogoza
- Showbiz Journalist of the Year – Janvier Iyamuremye
- Showbiz Talk Show of the Year – Isibo Radar
- Fan Club of the Year – Jusqua À La Mort
Davis D wahawe igihembo cy’umuhanzi wakoze igitaramo cyahize ibindi muri 2024, ubwo yizihizaga imyaka 10 yaramaze mu muziki yashimiye ababyeyi be bamubaye hafi ndetse na manager we ubungubu “Bernard” ndetse na Manager we batangiranye ariwe “Muyoboke”.
Humaniterian Celebrity of The Year- Guterman Gutter nawe yahawe igihembo cy’umustari wakoze ibikorwa byo kwitanga no gufasha, maze mu magambo macye abwira abanda bahanzi bari bitabiriye uyu muhango Ati. “Mwese mufite aho muvuka nange nasubiye aho navukiye nshingayo ikigo cy’amashuri Abanza nay’inshuke (Nursery and Primary) kandi abo bose bigira ubuntu, namwe rero bibabere umukoro”.
Umuyobozi wa Karisimbi Events, Bwana Mugisha Emmanuel yavuzeko uko umwaka ugenda uza n’undi ugahata Karisimbi Event izakomeza kugenda izana udushya mu gushyigikira no gushima abakoze ibikorwa by’indashyikirwa muri buri gisate babarizwamo.
Ibi bihembo bya KEA (Kalisimbi Entertainment Award) byari bitanzwe kunshuro ya 4 bizakomeza gutangwa no muruyu mwaka wa 2025 nkuko ubuyobozi bwa Karisimbi Event bwabigarutseho.
“Abahanzi batwaye ibihembo ndetse n’abandi turabashishikariza gukomeza gukora cyane kuko nuyu mwaka ibirori nkibi birateganyijwe kandi hazahembwa n’ubundi abazaba bitwaye neza muruyu mwaka 2025”.
Umwanditsi: Bertrand Munyazikwiye