Kamonyi:Uruganda Ingufu Maize Flower Ltd rurakemangwa ubuziranenge
Mugihe Isi yose n’u Rwanda rurimo muri rusange , bihangayikishijwe no gukaza ingamba mu byazamura ubuzima bwiza kubabituye hirindwa ibyakurura indwara zidakira zikurikirwa n’imfu za hato na hato , hari bamwe baca murihumye kubwo gushaka inyungu zihuse , bagakora bimwe mu bihabanye n’izi ngamba.
Nyuma yo kugera mu Akarere ka Kamonyi , Umurenge wa Runda , Akagari ka Muganza ,Umudugudu wa Nyagacyamu , tugendeye kumakuru twari dufite aturuka kubaguzi n’abakiliya bakoresha kawunga izwi ku izina rya INGUFU MAIZE FLOWER Ltd , twasanze hari uruganda rw’uwitwa Havugimana Emmanuel ,
ruhagarariwe n’uwitwa leonidas sezirahiga rukorera mu mazina ya koperative rwiyitiriye yahawe izina rya KWCO , rutungwa agatoki kuba rushobora kuba intandaro yo kwangiza ubuzima bwabarya ifu rukora kuko kenshi bayisangamo uduce tw’ibyuma , bagakemanga ubuziranenge bwayo.
Mubyakunze kugarukwaho mu mikorere y’uru ruganda , rwakunze gushidikanywaho rukitiranywa n’urundi bijya guhuza amazina rukoresha (Brand Name) bikaba byarafashe igihe mu gutahura ukuri kubyatangazwaga n’abakemangaga ubuziranenge bw’ibihakorerwa.
Tumaze gusura uru ruganda rutunganya umusaruro w’ibigori rukawubyaza ifu ya kawunga , twasanze mu mikorere y’urwo ruganda haba higanjemo ibikoresho byakwangiza ubuzima bw’abantu hashingiwe ku kuba ingasire zikoreshwa ari inshurano zisudirwa ubutitsa bitewe no kunanirwa kwazo , hakazamo n’ibindi byuma bikoreshwa mubigize imashini zisya bicikagurika kenshi , aha naho hagakoreshwa uburyo bwo gusudira aho kubisimbuza , ari nabyo bituma abadusabye kubakorera ubuvugizi bashingiraho basaba ko inzego za leta zirebwa n’iki kibazo zabagoboka bidatinze.
Twashatse kumenya zimwe mu ngamba zirambye ubuyobozi bw’uru ruganda bwaba buteganya murwego rwo guca ukubiri n’ikoreshwa rya bimwe m’ubyangiza ubuzima bw’abantu, maze umuyobozi warwo Emmanuel Havugimana ntiyaduha umwanya .
ariko umuhagarariye ariwe leonidas sezirahiga yabwiye ikinyamakuru IMENA ko atabona icyo ahita adusubiza kubyo twabonye ko aza dusubiza .
ibikandi ninabyo uwushinzwe food science aho atubwira ko nawe ntacyo yavuga batamuhaye uburenganzira abayobozi bamukuriye.
Twavugishije Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Runda Mwizerwa Rafiki , adusobanurira ko icyo kibazo atari akizi , ko ahubwo bigiye kubashaka mu rwego rw’igenzura , bakareba niba ariko biri , hagatabarwa abaturage hakiri kare batarahura n’ingaruka z’ibivugwa.
Mu bindi bigaragara kuru uru ruganda harimo kuba umusaruro w’ibigori ufatwa nabi , kuko urundwa hanze ahantu hadateguwe neza , bituma ubukonje bubyara uruhumbu buwugeraho byoroshye , ibi bigaterwa ahanini n’uko nta bwinyagamburiro bitewe n’uko inyubako uruganda rukoreramo ari ntoya cyane.
Abahanga bavuga ko hari bumwe mu burozi bwitwa Aflatoxine bugereranywa n’uruhumbu buterwa no gusarura cyangwa guhunika umusaruro nabi , ibi bikabangamira cyane ibinyampeke.
Uru ruhumbu n’ibindi bibazo bibangamiye ubuziranenge bw’ibinyampeke bishobora guturuka mu kubikwa nabi , ngo bigenda bigira ingaruka zinyuranye kandi mbi cyane ku baturage barya cyangwa banywa ibikozwe mu moko y’ifu yahuye n’ubu burozi.
Umuturage uhaturiye utashatse kwivuga kubwumutekano we yagize icyo atangaza Agira Ati.” Ururuganda ruduha ibintu bitujujuje ubuziranenge twabimbwiye n’umurenge ariko ntacyo bigeze babikoraho.”
yongeyeho ko n’umurenge ubuzi ibyiza ni bibi bikorerwa hano baba babizi nuko babyirengagiza kuko beninganda baba baratanze ku mirenge amafaranga menshi kugirango bakore bityo umurenge wabona namafuti ukabyirengagiza kubera ruswa baba barariye.
Inkuru iracyakomeza……….
Florance Uwamaliya