Izamuka ry’ibiciro by’Impapuro z’isuku zihangayikishije abagore n’abakobwa
Abagore n’abakobwa bakoresha impapuro z’isuku bazi ku izina (cotex/Pads) baratabaza leta igiciro cyiyongereye , ko cyagabanuka nkuko byemeje mu nama y’abaminisitiri yaherukaga kuba bikubahirizwa. Ibikandi byiyongera ko ntabushobozi bafite bwo kugura ibyo bikoresho by’isuko. Ko ntagikozwe ko bakwicwa n’umwanda .Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yakuyeho umusoro ku bacuruzi batumiza impapuro z’isuku hanze. ibi kandi bigaragara mumvugo za bagore n’abakobwa bo mu bice bitandukanye by’igihugu bavuga ko izi mpapuro z’isuku zarushijeho guhenda.Bagira bati”. “ twumvishe ko ibi biciro bigiye kugabanuka, turishima ariko dutangazwa n’ uko aho kugabanuka ahubwo byarushijeho kuzamuka.” Oliva uwiduhaye n’umwe mubakobwa ukoresha cotex cyangwa impapuro z’isuku yadutangarije amafaranga ayigura
Yongeyeho ko kuba igura igihumbi ahembwa ibihumbi cumi na bibiri 12000frws,ko bimugora kuko atabona ayo yoherereza imiryango we kubera ko ajya mu mihango inshuro ebyiri buri kwezi akaba asaba leta ko yashyiraho ingamba zihamye zo kugabanya imisoro kumpapuro z’isuku kuko kuko nkatwe tudafite amafaranga twazajya duca kubantu tukabanukira.Ngarambe uwikirezi yatangarije
ikinyamakuru imenanews.com akibwira ingorane yahuye nazo muri bino bihe bya corona ,agira Ati.”Mfite abana batanu babakobwa abo bose bagejeje igihe cyokujya mu mihango ikindi ni abanyeshuri, njye none kurubu ndahangayitse kuko ntakiri mukazi nkaba ntabona uko ngirira abana ibikoresho by’isuku ikindi n’uko biga “.Murumva iyo bagiye mu mihango binsaba kubigisha uko bakoresha ibitambaro nkabasaba kuzajya ku ishuri kugirango bataza gukora urugengo runini bakaza kunukira bagenzi babo.”Ibi njye mbibonamo imbogamizi ikomeye cyane Yuko mbabuza gukurikirana amasomo yabo mugihe gikwiye.Nkaba nsaba leta ko yashyiraho itegeko ribuza abacuruzi kuzamura ukobabonye
Sugira Aime n’umucuruzi ucuruza Rweru yatangarije Imena ko nabo baba byarangiye bahendwa,agira Ati”.Mbere zaguraga700 none ubu igura 1000 murumvako cotex kobyagenze.”Yongeyeho ko batakibona abaguzi bazo kubera ko ihenze akaba asaba minisiteri y’ubucuruzi ko yabigira ibyayo bakagabanya umusoro bakabishyira mubikorwa.
by : Uwamaliya Florence