AmakuruNewsPoliticsUbuzimaUncategorized

Israel yagaragarije u Rwanda ko itazemerera Iran gutunga intwaro za nucléaire

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Israel, Gideon Sa’ar, yaganiriye na mugenzi we w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, amugaragariza ko igihugu cyabo kitazemerera Iran gutunga intwaro zikoze mu ngufu za nucléaire.

Kuva tariki ya 28 Gashyantare kugeza ku ya 8 Mata 2026, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel byagabye ibitero bikomeye kuri Iran, bisobanura ko bigamije kuyibuza gutungwa intwaro za nucléaire na misile ziraswa mu ntera ndende, zarimbura imbaga mu gihe gito.

Mu gusubiza, Iran na yo yarashe muri Israel no mu bihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati bibamo ibirindiro bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika nka Qatar, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Koweit, Bahrain, Arabie Saudite na Iraq.

Kuri uyu wa 10 Mata, Minisitiri Sa’ar yatangaje ko mu kiganiro yagiranye na Nduhungirehe kuri telefone, yamugaragarije ko Israel yifatanyije n’u Rwanda mu bihe byo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Minisitiri Sa’ar yatumiye Nduhungirehe kugira ngo azasure Israel mu gihe cya vuba, anamumenyesha ko igihugu cyabo kizakomeza gushyira imbaraga mu gukomeza umubano wacyo n’u Rwanda.

Minisitiri Nduhungirehe yashimiye Israel ku bwo kwifatanya n’u Rwanda muri ibi bihe, agira ati “Niteguye gushimangira umubano wacu binyuze mu biganiro bihoraho no gusurana.”

Sa’ar yatangaje ko yaganiriye na Nduhungirehe ku mutekano wo mu Burasirazuba bwo Hagati no mu karere ka Afurika y’Ibiyaga Bigari u Rwanda ruherereyemo.

Yagize ati “Nashimangiye ko Leta y’iterabwoba ya Iran itagomba gutunga intwaro za nucléaire. Gukura ingufu zifite ubukana muri Iran no guhagarika kuzitunganya ni zo ntego z’ingenzi, kandi twakwishimira ko zagerwaho binyuze mu nzira za dipolomasi.”

U Rwanda ni kimwe mu bihugu byamaganye ibitero bya Iran mu Burasirazuba bwo Hagati tariki ya 24 Werurwe, bibinyujije mu kanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu gafite icyicaro i Genève mu Busuwisi.

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko Iran ikwiye guhagarika ibitero mu Burasirazuba bwo Hagati, hagafatwa ingamba zo kurinda abasivili no kubungabunga ibikorwaremezo birimo iby’ubukungu n’inzira z’ingenzi zo mu mazi.

Minisitiri Gideon Sa’ar yatangaje ko Israel itazemera ko Iran itunga intwaro za nucléaire

Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko u Rwanda rwiteguye gushimangira umubano warwo na Israel

Loading