Iran yihimuye ku bitero bya Israel na Amerika
Nyuma y’uko Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel bagabye ibitero kuri Iran, kuri uyu wa Gatandatu na yo yagabye ibitero mu bice bitandukanye mu rwego rwo kwihimura.
Ibitangazamakuru bitandukanye biravuga ko igisirikare cya Iran cyarashe ‘missile ballistique’ ndetse kigaba ibitero bya drone ku butaka bwa Israel, mu rwego rwo kuyihimuraho.
Igisirikare cya Israel (IDF) kibinyujije ku rubuga rwa X, cyemeje ko Iran yarashe muri kiriya gihugu za missile, ndetse ko ingabo zacyo zirwanira mu kirere zarimo zirwana no kuzishwanyaguriza mu kirere.
Andi makuru avuga ko Iran yagabye ibitero ku bigo bya gisirikare by’ingabo za Amerika biri ahantu hatandukanye mu burasirazuba bwo hagati.
Birimo ibyagabwe hafi y’ikigo cy’ingabo za Amerika cya Fifth Fleet muri Bahrain ndetse no mu bigo bya gisirikare by’ingabo za Amerika mu bihugu bya Kuwait, Qatar na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.
![]()

