Inkongo 500 muri Botswana zishwe no kurya inzovu baroze
Abarengera inyamaswa bavuga ko inkongoro zirenga 500 muri Botswana zapfuye nyuma yo kurya ku nzovu zishwe zigashyirwaho uburozi.
Ubu ni bumwe mu bwicanyi bunini bukorewe ubwoko bw’izi nyoni buri mu marembera muri Botswana nk’uko babivuga.
Abategetsi muri Botswana bakeka ko byakozwe na ba rushimusi bishe inzovu eshatu, ngo bazinyage amahembe yazo, maze ibisigazwa byazo babishyiraho uburuzi ngo zitazaboneka.
Umunyamakuru wa BBC avuga ko inkongoro nyinshi zapfuye zagaragaye mu gace kari kure cyane y’ibisigazwa by’izi nzovu.
Abica inzovu baba bashaka no kwica izi nyoni – zitungwa ahanini no kurya ibyapfuye , zihita ziza ari nyinshi cyane kurya inyamaswa zishwe ibyo bakoze bikamenyekana.
Inyoni zirenga 537 zabonetse zapfuye izirenga 400 muri zo ni inkongoro z’umugongo wera.
Ishyirahamwe mpuzamahanga ryo kurengera ibidukikije rivuga ko bene izi nkongoro ‘zugarijwe bikomeye no gucika’.
Mu cyumweru gishize, abarengera inyamaswa bavuze ko kwica inzovu bikabije muri Botswana kuko habarwa 400 zishwe hagati ya 2017 na 2018 nk’uko bivugwa na AFP.
Botswana iherutse kuvanaho itegeko ribuza guhiga inyamaswa – icyemezo cyanenzwe na bamwe – ivuga ko ibyo bizagabanya inzovu ziyongereye cyane zikabangamira ubuzima bw’abahinzi.
Kerri Wolter umuyobozi w’umuryango VulPro, ugamije kurengera inkongoro ukorera muri Afurika y’Epfo avuga ko kuroga izi nyoni ari igikorwa kigamije kuzirimbura.
Bwana Wolter avuga ko ibi byabaye ari kimwe mu bikorwa bibi kurusha ibindi mu mateka kuko nta bundi bazi izi nyoni zishwe ari nyinshi icya rimwe nk’ubu.