Ingengo y’Imari ya 2022/2023 iziyongeraho Miliyari 217.8 Frw

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ingengo y’Imari y’umwaka utaha wa 202/2023 iteganyijwe kongerwaho miliyari 217.8 z’amafaranga y’u Rwanda. 

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr. Ndagijimana Uzziel,  yavuze ko amafaranga ateganyijwe mu ngengo y’imari ya 2022/23 azagera kuri Miliyari 4,658.4 z’amafaranga y’u Rwanda. akaba aziyongeraho 4.7% ugereranyije n’ingengo y’imari y’uyu mwaka. 

Amafaranga akomoka imbere mu gihugu azagera kuri Miliyari 2,654.9 z’amafaranga y’u Rwanda, bingana na 57% by’ingengo y’imari yose y’umwaka wa 2022/23.

Inkunga z’amahanga ziteganyijwe kugera kuri Miliyari 906.9 z’amafaranga y’u Rwanda; naho inguzanyo z’amahanga zikazagera kuri Miliyari 651.5 z’amafaranga y’u Rwanda. 

Muri rusange  amafaranga ava imbere mu gihugu wongeyeho inguzanyo z’amahanga igihugu kizishyura afite uruhare rugera kuri 80.5% mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2022/2023.

Minisitiri Dr. Ndahijimana yemeje ko gahunfa z’ibikorwa biteganyijwe mu ngengo y’imari ya 2022/23 zatoranyijwe hashingiwe ku buryo zifasha kugera ku ntego z’iterambere, nk’uko bikubiye muri gahunda ya Guverinoma yo Kwihutisha Iterambere, ndetse no guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *