Ingendo Nyobokamana zijya i Kibeho zasubitswe kubera COVID-19
Ubuyobozi bwa Diyosezi Gatolika ya Gikongoro bwamenyesheje abakirisitu n’imbaga y’abasanzwe bakorera ingendo Nyobokamana i Kibeho, cyane cyane ku munsi mukuru wa Asomusiyo uzizihizwa tariki ya 15 Kanama 2020, ko nta ngendo Nyobokamana zizakorerwa i Kibeho kuri iriya tariki nk’uko byari bisanzwe.
Nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizweho umukono na Musenyeri wa Diyosezi ya Gikongoro Hakizimana Celestin, isubikwa ry’Ingendo Nyobokamana byakozwe mu rwego rwo kugira ngo hirindwe icyorezo cya Koronavirusi (COVID-19) cyibasiye Isi.
Abakirisitu Gatorika baributswa ko abatazashobora kujya aho basanzwe basengera, bazakurikirana uko uwo munsi mukuru uzizihizwa hifashishijwe itangazamakuru.
Mu gitondo cyo ku wa 15 Kamena buri mwaka abantu benshi biganjemo abakirisitu Gatolika, baturutse I Kigali no mu bindi bice byo mu Rwanda baba basesekaye i Kibeho bakizihiza uwo munsi wizihizwaho izamurwa mu ijuru rya Bikira Mariya, Nyina wa Jambo.
Uwo munsi ngarukamwaka wizihizwa ku Isi yose, usobanuye ikintu gikomeye ku bakirisitu Gatolika, by’umwihariko ku Banyarwanda bakora urugendo Nyobokamana rw’i Kibeho. Mu 1983, Umubyeyi Bikiramariya yabonekeye abanyeshuri batatu bigaga i Kibeho, mu mwaka wa 2001 Papa Yohani Pawulo wa II yemeje ko Kibeho igizwe Ubutaka Butagatifu.
Kuri uwo munsi, benshi mu bitabiriye imihango bavuga ko bavayo bahinduwe n’imigisha bahawe na Bikiramariya, ndetse ubusanzwe habereye amasengesho yo gusabira indwara z’ibyorezo nka Ebola n’izindi.
Abakirisitu Gatolika bemeza ko i Kibeho, hihriye kuko ari ho Umubyeri Bikira Mariya yiyerekeye intumwa ze.