AmakuruUbuzima

Indwara y’ imitsi  y’ inyuma y’ amaguru Si ibisanzwe, Menya Uko Wakwivura Kare

Indwara y’imitsi izwi nka varicose veins ikomeje kwiyongera cyane mu bantu bakuru mu Rwanda, cyane cyane mu bagore no mu bakora akazi kicaye cyangwa bahagaze igihe kirekire. Ni indwara iterwa n’uko amaraso adatembera neza mu mitsi iva mu maguru ajya ku mutima, bigatuma imitsi ibyimba, igaragare inyuma y’uruhu, ikanatwika cyangwa igatera uburibwe.

Muganga Uwase Clarisse, inzobere mu ndwara z’imitsi, yagize ati. “Iyi ndwara ntabwo iterwa n’uburozi cyangwa imbaraga mbi nk’uko bamwe babyibwira. Ikomoka ku kudatembera kw’amaraso neza mu mitsi. Iyo umuntu yicaye cyangwa ahagaze igihe kirekire, amaraso atinda gusubira ku mutima, bigatuma imitsi ibyimba. Ariko iririndwa kandi iravurwa neza.”

Ubushakashatsi bw’Ikigo cy’Ubuzima mu Rwanda (RBC) bwagaragaje ko abarenga 11% by’abantu bakuru bafite ibimenyetso bya varicose veins, naho abagore 7 kuri 10 mu bayirwaye baba barigeze gutwita inshuro zirenze ebyiri.

Muganga Uwase avuga ko kwirinda bishoboka binyuze mu:

  • Guhaguruka cyangwa kugenda buri minota 30 ku bantu bakora bicaye.
  • Gukora imyitozo ngororamubiri no kugabanya ibiro byinshi.
  • Kuryama ugejeje amaguru hejuru buri munsi.
  • Kwirinda inkweto ndende cyane no kwambara amasogisi y’imitsi ku bantu babisabwe.

Mu mwaka wa 2024, abarenga 3,200 mu Rwanda bavuwe varicose veins mu bitaro bya Leta n’abikorera. Ubu hari uburyo bushya bwo kuvura bukoresha laser cyangwa sclerotherapy butuma imitsi yagaragaye isubira mu buryo bwiza mu minsi mike.

Muganga Uwase asoza agira ati:“Iyo wihutiye kwa muganga kare, imitsi yabyimbye iravurwa neza kandi ntigaruke. Icyangombwa ni ukwirinda kuyirengagiza.”

By: Florence Uwamaliya 

Loading