AmakuruMu MahangaUbutaberaUbuzima

India: Kolkata, Abagore Ibihumbi 10 Baraye Mu Mihanda Bigaragambya Imvura Ibacikiraho

I Kolkata, abategarugori bagera mu bihumbi 10 bakoze urugendo n’ibyapa byamagana ihohoterwa ry’abaganga, hamwe n’amatara, buji zaka mu ntoki, abandi nabo bitwaje amabendera y’Ubuhinde.

Abigaragambya bahuriye kuri kaminuza, ku nzu y’imikino no kubyapa bya bisi, ubundi  bafatana amaboko ariko baririmba ’indirimbo zigira Ati. “turashaka ubutabera”.

 Mu gicuku, ubwo Ubuhinde bwarangizaga imyaka 77 y’ubwigenge, Abigaragambya bahinduye indirimbo baririmba iyubahiriza Igihugu cyabo cy’ Ubuhinde, ako kanya imvura nayo itangira kugwa ariko barangay bayigendamo abandi bitwikira imitaka.

Amakuru Dukesha BBC, Umunyamakuru w’urubuga rw’amakuru yagize ati: “Ntabwo twigeze tubona ibintu bimeze nka mbere mu mujyi, igiterane kinini cy’abagore bagenda nijoro”.

Umugore winjiye muri urwo rugendo nyuma ya saa sita z’ijoro hamwe n’umukobwa we w’imyaka 13 yagize ati: “Reka arebe niba imyigaragambyo rusange ishobora gukosora ibintu.  Mureke amenye uburenganzira bwe”.

 “Abagore ntibubahwe!”  undi ati.  Ati: “Agaciro kacu ntikarenze inka n’ihene.”

Ubwo uyu munyamakuru yabazaga umunyeshuri wari mu myigaragambyo yagize Ati. “Ni ryari tuzabona ubwigenge? Tugomba gutegereza igihe kingana iki kugira ngo dukore nta bwoba? Indi myaka 50 se.”

By: Bertrand Munyazikwiye

Loading