AmakuruPolitiki

Ikibazo cy’Abimukira ni icy’u Bwongereza, si icy’u Rwanda – OGS

U Rwanda rwakomoje ku ihagarikwa ry’amasezerano yo kohereza mu Rwanda abimukira baturutse mu Bwongereza, ruvuga ko rwumvise umugambi wa Leta y’u Bwongereza wo guhagarika amasezerano yo gukemura ikibazo cy’abimukira yemejwe n’Inteko Zishinga Amategeko z’Ibihugu byombi.

U Rwanda ruvuga ko iyi mikoranire yatangijwe n’u Bwongereza mu gukemura ikibazo cy’abimukira cyari cyugarije, atari u Rwanda.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ibiro by’Umuvugizi wa Guverinoma (OGS), rivuga ko u Rwanda rwubahirije ibikubiye mu masezerano, runizeza ko ruzakomeza gutanga umusanzu warwo mu gukemura ikibazo cy’abimukira ku Isi yose, binyuze mu kubaha aho gutura hatekanye no guha amahirwe abimukira bifuza kuruzamo.

Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, Minisitiri w’Intebe mushya w’u Bwongereza, Keir Starmer, yavuze ko aya masezerano yari yarapfuye kandi yarahambwe, mbere y’uko anatangira gushyirwa mu bikorwa.

Minisitiri w’Intebe mushya w’u Bwongereza, Keir Starmer, ni we watangaje ko yahagaritse gahunda ya Guverinoma zamubanjirije yo kohereza mu Rwanda abimukira binjira mu gihugu cyabo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bakoresheje ubwato buto.

Yatangaje iki cyemezo nyuma y’uko ishyaka ry’Abakozi (Labour Party) ryegukanye intsinzi ku bwiganze mu matora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza, ibyahise bishyira akadomo kuri Guverinoma y’abasigasira amahame y’Abongereza (Conservatives) yari iyobowe na Minisitiri w’Intebe, Rishi Sunak.

Iyi gahunda ni kenshi yateje intugunda mu binyamakuru bitandukanye kubera ko bamwe mu bayobozi b’u Bwongereza batari bayishyigikiye, aho byaje kuba ngombwa ku bijyanwa mu rukiko kugira ngo byemezwe niba koko abimukira binjiye mu buryo butemewe n’amategeko bajya boherezwa mu Rwanda maze bagafashirizwayo.

Iyi gahunda yo kubohereza mu Rwanda yatangijwe na ba Minisitiri b’Intebe batatu bayoboye u Bwongereza, ari bo Boris Johnson, Liz Truss na Rishi Sunak.

U Rwanda rusanzwe rwakira abasaba ubuhungiro, baturutse mu bihugu bitandukanye aho biba bihunga amakimbirane, umutekano muke, iterabwoba n’ibindi biba biri mu bihugu byabo.

Bamwe mu bacumbikiwe mu Rwanda ni impunzi zaturutse muri RDC, u Burundi, Libya, Somalia n’ahandi.

Ku wa 14 Mata 2022 nibwo u Rwanda n’u Bwongereza byari byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye no kwakira abimukira hamwe n’ibijyanye n’iterambere ry’ubukungu.

Loading