Icyo Unveil Africa Ihishiye Abakunzi b’ Umuco n’ Injyana Gakondo
Igitaramo Unveil Africa Fest gisanzwe kiba buri mwaka gitegurwa na Unveil Afrika, uyu mwaka byitezweko kizabera muri Camp Kigali tariki 7 Ukuboza, abakunzi b’injyana gakondo bakaba bararitswe dore ko hazaba harimo udushya twinshi.
Byitezwe ko itorero rimaze kuba ubukombe hano mu Rwanda, Intayoberana ari bamwe bazasusurutsa abazitabira iki gitaramo.
Iri torero Intayoberana bamaze imyaka 10 batanga ibyishimo ku Banyarwanda bakunda ibyino gakondo, by’umwihariko bakazaba bizihiza isabukuru y’imyaka icumi iri torero rimaze ritangiye.
Bamwe mubahanzi bitezwe muri iki gitaramo harimo Ruti Joel, umuhanzi umenyerewe mu ndirimbo za gakondo ukunzwe n’abatari bake hano mu Rwanda ndetse hakaba hashize n’igihe gito avuye gukora ibitaramo hanze.
Abandi harimo Lucky Nzeyimana, uzaba arimo kuyobora iki gitaramo nk’umushyushya rugamba, umuhanzi Victor Rukotana ndetse Neat Chrisy producer wo studio y’ Ibisumizi n’abandi benshi nka Himbaza Club, bakunzwe cyane mu nkonga z’ Iburundi hamwe na J-Sha rya tsinda ry’impanga nabobazwi ku majwi meza cyane.
Ikindi kandi abazitabira iki gitaramo bazacurangirwa live band n’itsinda ry’abasore basoje umuziki ku nyundo ryitwa Siblings Band.
Amatike yo kwinjiriraho nayo arimo umwihariko uhambaye kuko itike ya mbere y’ibihumbi 10,000 bayihaye izina rya Bisoke, indi Bayita Muhabura, ikaba ari 25,000 naho iyanyuma yitwa Kalisimbi yo akaba ari 50,000.
Impamvu aya matike yitiriwe ibirunga byo mu Rwanda, umwe mubateguye Unveil Africa Fest, Mugabo Julius yavuzeko impamvu aya matike yitiriwe ibirunga aru kubera iki gitaramo gishingiye ku mateka n’umuco by’u Rwanda.
Ikindi kandi muri ik gitaramo hazaba hizihizwa uburere mboneragihugu n’umuco.
Umuyobozi wa Unveil Africa, Madam Clarisse Uwase yavuze ko Ababyeyi bazazana abana babo batazigera babagurira amatike.
Uwase Clarisse Ati. “Abana iki gitaramo nicyabo kuko dushaka ko bamenya amateka n’umuco by’abanyarwanda doreko hazatangirwamo n’uburere mboneragihugu, niyo mpamvu nashishikaria ababyeyi kuzazana abana babo bakamenya byinshi ku mateka na gakondo yabo.
Abazagura tike za Karisimbi bazahabwa nicyo kunywa nka Wine cyangwa Fresh Juice, Abazagura tike ya Muhabura bazahabwa Juice cyangwa amazi.
Ukeneye Tike ushobora kuyisanga kuri www.nonaha.com cyangwa mukagana kuri Uncles Restaurant & Lounge, Camellia, Makuza Plaza cyangwa kuri Kigali Protocol Office.
Umwanditsi: Bertrand Munyazikwiye