ICP Rwanda Yegereje Abanyarwanda Uburyo Bwo Gukoresha Ikiragano Gishya Cya Web 3.0/ Blockchain
Kuruyu wa Kabiri Tariki 23 Mata 2024 Nibwo hafungurwaga kumugaragaro ICP Rwanda ifasha abantu kuba bakoresha uburyo bushya bwa Blockchain bwo gukoresha ikoranabuhanga busimbura ubwari bumenyerewe buzwi nka Web 2.0 aho uwabukoreshaga yabaga ashabora kugira ikibazo cyuko amakuru ye ashobora kujya hanze cyangwa se akanakoreshwa mu bindi bitandukanye atazi, aribyo bizwi nko gu hacking, ariko ubu buryo bushya bwa Blockchain bwo bukaba bwizewe aho niyo bagu hacking badashobora kubona amakuru yawe uba washyize ku rubuga.
Ubu buryo bwiganjemo ibintu byinshi bitandukanye aho ushobora no kuba wakwishyuriraho cyangwa se ukabikaho amakuru yawe kuko ari uburyo bwizewe kandi bwihuta.
Umuyobozi wa ICP Rwanda, Maic Sebakara, Avuga ubu aruburyo bushya bwo gukusanya amakuru ndetse n’ibindi byangombwa ariko ibyo byakusanyijwe ntibibe bibitse hamwe gusa ahubwo wowe nyirabyo ukaba ubifite ndetse yewe hari na copy yabyo kandi byose ukab ubifiteho uburenganzira kuburyo ku kwiba amakuru yawe bitakoroha.
Maic Sebakara Ati. “Hari Protocol nyinshi zigufasha kugera kuri Blockchain, ICP Rwanda (Internet Computer Protocol) rero ikaba arimwe muri zo, ariko umwihariko wayo akaba arigiciro cyiri hasi umuntu ukoresha blockchain yishyura bitandukanye n’izindi aho usanga igiciro cyabo kiri hejuru cyane.”
Sango Ichill ni umu software developer akabari n’umuyobozi w’ ikigo gitanga amahugurwa ya software developing mu kiganira yagiranye na Imena yavuze ko ubu buryo aribwiza kuko ubwakoreshwaga bwa web 2.0, kwarukuba wakura cyangwa ugashyira amakuru yawe kuri saver iri ahantu utazi ariko ubu buryo bwo ukaba ubasha kugira uruhare 100% ku makuru yawe kandi hakaba ntanundi muntu wabona ibijyanye n’amakuru yawe utamuhaye uburenganzira.
Umwe mubitabiriye uyu muhango yewe akaba ari n’umudeveloper (software developer), Selap tuyishime, avuag ko atanga ikizere 100% ku bantu bumva bashaka gukoresha blockchain kuko ari uburyo buhuriweho n’isi yose muri rusange bityo ko rero umutekano w’ amakuru yabo wiziwe ntakabuza.
Umwarimu muri IPRC ishami rya Kigali, S. Donatien ndetse yewe akaba n’ umuyobozi w’ ishami rya ICT, Ashishikariza urubyiruko ndetse yewe n’abandi kugana ubu buryo bwa blockchain kuko aribwo bugiye kujya bukoreshwa cyane ku Isi.
Sabu Donatien Ati. “Blockchain ntago irasakara cyane mu Rwanda ariko ndahamya ko ije gukemura byinshi harimo gukumira ubujura bw’ amakuru cyangwa se amafaranga nka bitcoin ariko iyiyo irizewe aho ibyo byose bakwibaga azajya aba ariwowe ubifiteho uburenganzira, ni mwurwo rwego rero nshishikariza urubyiruko kwitabira kumenya ibijyanye nuko blickchain ikora mu rwego rwo kwagura ubumenyi no kwiteza imbere muri rusange.
Itandukaniro riri hagati ya Web 1.0 nuko washoboraga kuba wasoma ndetse ukanabona amakuru naho Web 2.0 yo Ukaba washoboraga gusoma, kwandika no kugira urubuga, urugero facebook, X n’izindi, Naho Web 3.0 ari nayo ya Blockchain, nayo Ukaba ushobora gusoma, kwandika no gutunga iyawe ku giti cyawe (owning).
By: Bertrand Munyazikwiye