AmakuruPolitiki

Ibyaranze kwakira indahiro ya nyakubahwa perezida wa repuburika Paul Kagame kunshuro ya kane.

Abanyarwanda ndetse n’inshuti z’uRwanda harimo abakuru b’ibihugu ndetse na bahagarariye za guverinema bateraniye kuri stade amahoro mu muhango wo kwakira indahoro ya perezida Paul Kagame.

Kuri iki cyumweru Tariki ya 11 Kanama 2024 Ku banyarwanda n’inshuti z’uRwanda ni umunsi bari bategerezanyije amatsiko nyuma yuko umukandida wa RPF Paul Kagame atsinze amatora yabaye 14 na 15 nyakanga 2024 ubwo abanyarwanda baba mu mahanga ndetse na baba mu gihugu batoraga ku majwi menshi umukandida wa FPR angana na 99.18%.

Abaturage bavuye mu mpande zose z’igihugu bazindutse bajya kuri sitade amahoro Aho umuhango wo kwakira indahiro, saa 6h00 za mugitondo akaba aribwo imiryango ya sitade yafunguwe, Yewe Bamwe bavugaga ko baharaye kungira ngo bataza guhura n’urujya n’uruza Bityo bagatinda kuhagera.
Uyu muhango witabiriwe n’ Abayobozi b’ibihugu by’ Afurika barenga 20 harimo Ethiopian, Tanzania, Kenya, Gabon, Madagascar, Zimbabwe, Guinea Bissao n’ibindi bihugu bitandukanye.
abahagarariye guverinoma Zita dukanye ndetse ni zindi ntumwa zituruse hirya no hino kw’isi bari babucyereye baje kwifatanya n’abanyarwanda gukomeza gusigasira ibyajyezweho bahamya ikizere bajyiriye perezida Paul Kagame.
Ibirori byaranzwe nibyishimo byinshi ndetse n’abahanzi batandukanye basusurukije ababyitabiriye n’abandi benshi ba bikurikiye bari murugo ndetse no kumbuga nkoranyambaga.
Akarasisi ka Gisirikare na Police nindi mwiyereko itandukanye yasusurukije ababirebaga.

Umuhango wo kurahira ubaye nyuma y’ibyumweru 3 bishize Perezida Paul Kagame atsinze amatora y’umukuru w’igihugu aho yahatanaga na bandi bakandida perezida batandukanye, Dr Frank Habineza w’ ishyaka DGPR na Philip Mpayimana, nk’ Umukandida wigenga.

Ku isaha ya saa 3h00 z’igicamutsi zirenzeho iminota 42 perezida w’urukiko rukuru rwikirenga nyakubahwa foustin Nteziryayo niwe wakiriye indahiro ya perezida Paul Kagame ndetse amuha ibendera, itegeko nshinga ni ikirangantego.
Perezida wa repuburika kandi yahawe inkota ni ingabo, nk’ikimenyetso cyo kurinda ubusugire bw’igihugu.

Perezida Paul Kagame mw’ijambo yavuze yashimiye abanyarwanda byimazeyo ba mujyiriye ikizere mu gihe yarimo yiyamamaza yavuzeko atabonye umubare gusa ahubwo banabigaragaje batora ku bwinshi ndetse abashimira no kucyizere bakomeje ku mugirira, anongeraho ko ntako bisa kuba umuyobozi wa abanyarwanda kandi ko n’ibitarajyerwaho ntakabuza bizajyerwaho mu gihe bafatanije.

Yanashimiye abakuru b’bihugu na guverinoma hamwe n’inshuti z’u Rwanda bakomeje kwereka u Rwanda ko bari kumwe murugendo rutari rworoshye rw’imyaka 30. Yakomeje avugako hari icyo bivuze gikomeye kandi ko bizirikanywa cyane ku mutima ndetse ko afurika ishyize hamwe ari iyacu twese kandi byose twabijyeraho dukomeje gushyira hamwe.

By: Diane Uwanyirigira

Loading