ibidukikije

ibipimo bya gihanga mu rwanda ibiciro bya kubiswe hasi nkuko tubikesha RFL

Umuyobozi wa Rwanda Forensic Laboratory(RFL) atangaza ko igiciro cyo gupimisha DNA cyavuye ku mafaranga Mayero (EUROS) 1000 (arenga gato Miliyoni y’Amafaranga y’u Rwanda) ubu ni ibihumbi 267,000 FRW.

Ibi ni bimwe mu byagarutsweho n’ Umuyobozi Mukuru wa RFL, Lt Col. Dr. Charles Karangwa, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa kane

Yavuze ko mbere ibimenyetso byo gusuzuma ko abantu bafitanye amasono bigisuzumirwa hanze, igiciro cyagera ku mayero 1000 (1000 EURO) ku bantu batatu, ni ukuvuga barimo umugabo, umugore ndetse n’umwana.

Yagize ati “Byasabaga ikiguzi kigera ku Mayero (EUROS) 1000 (arenga gato Miliyoni y’Amafaranga y’u Rwanda) mu gihe kuri ubu ikiguzi cya DNA ku bantu batatu ari 267,000 by’Amafaranga y’u Rwanda.”

Hari ibihugu by’amahanga biza gusuzumisha dosiye muri ‘Rwanda Forensic Laboratory’

Yakomeje avuga ku mubare w’amadosiye bamaze gukora kuba Kuva mu mwaka wa 2018.

Yagize ati “Tumaze gukora amadosiye arenga ibihumbi 25, harimo 14.600 agendanye no gusuzuma ibikomere byatewe n’ihohoterwa, 4500 byo gusuzuma uturemangingo kugira ngo hagaragazwe amasano, n’izindi zakozwe zirenga 850 zo muri serivisi yo gupima ibikumwe n’inyandiko zigibwaho impaka”.

Yakomeje ati “ Harimo 14.600 agendanye no gusuzuma ibikomere byatewe n’ihohoterwa, 4500 byo gusuzuma uturemangingo kugira ngo hagaragazwe amasano, n’izindi zakozwe zirenga 850 zo muri serivisi yo gupima ibikumwe n’inyandiko zigibwaho impaka. Muri izo dosiye zasuzumiwe muri RFL zisaga ibihumbi 25 z’ibimenyetso bya gihanga, harimo izisaga 50 z’ibihugu by’amahanga ya kure ndetse n’aya hafi.”

NK’uko yakomeje abisobanura, muri dosiye bakoze harimo 723 zakozwe ku biyobyabwenge bitari mu maraso, 1587 zashoboye gukorwa mu gupima uburozi n’alukoro mu maraso y’abantu. Hari kandi 6 z’amajwi n’amashusho na 26 muri serivisi yo gupima imbunda n’amasasu bakabihuza n’ahakorewe icyaha na 13 zigendanye no kumenya mikorobe (Microbe) zateje ibyago akaba 723 zakozwe ku biyobyabwenge bitari mu maraso, 1587 zashoboye gukorwa mu gupima uburozi n’arukoro mu maraso y’abantu. Hari kandi esheshatu z’amajwi n’amashusho na 26 muri serivisi yo gupima imbunda n’amasasu bakabihuza n’ahakorewe icyaha na 13 zigendanye no kumenya mikorobe (Microbe) zateje ibyago.

Mu mwaka wa mbere RFL yinjije Miliyoni 600 z’Amafaranga y’u Rwanda, muri uyu mwaka barateganya kuzinjiza asaga Miliyoni 850, mu gihe mu mwaka utaha wa 2023 bateganya kuzinjiza asaga Miliyari imwe.

N’ubwo iki kigo gikomeje gutera intambwe igana aheza mu mikorere, ngo kiracyafite imbogamizi zijyanye ibyo bakora bitaramenyekana ku rwego bifuza by’umwihariko imbere mu gihugu. Akaba asaba inzego zitandukanye ndetse n’abaturarwanda kugana RFL

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *