IAS 2025: PrEP na HIVST, uburyo bushya bwo gukumira ubwandu bwa SIDA
Kigali Hateraniye inama mpuzamahanga yateguwe na IAS 2025 (International AIDS Society) igamije kurebera hamwe iterambere n’imbogamizi mu gukumira virus itera SIDA, cyane cyane binyuze mu gukoresha uburyo bushya nka PrEP ndende (long-acting) n’isuzuma rya HIV rikorwa n’umuntu (HIVST).

Mu kiganiro cyatanzwe, havuzwe zimwe mu mbogamizi zikigaragara mu gushyira mu bikorwa ubu buryo bushya, cyane ku rubyiruko ruri mu myaka y’ubugimbi:
- Imbogamizi mu mategeko no mu myiteguro y’ubuvuzi: Hashingiwe ku gukenera kwihutisha uburyo bwo kwemerera ikoreshwa rya PrEP ndende, ibintu bigisaba inzira ndende z’amategeko mu bihugu byinshi.
- Igiciro kiri hejuru: PrEP ifite igiciro cyo hejuru cyane ku buryo bikigora ibihugu bikennye kuyegereza abaturage, cyane cyane urubyiruko.
- Kubura abakozi b’inzobere mu buvuzi: Hakiri icyuho mu guhugura abatanga ubuvuzi kuri ubu buryo bushya, bikabangamira uko abaturage babuhabwa neza.
- Uburyo bwo kubona ibikoresho byo kwisuzuma: Kugira ngo HIVST igire uruhare rugaragara mu gukumira SIDA, hakenewe uburyo bworoshye bwo kubona ibikoresho bifasha abantu kwisuzuma ubwabo ndetse no kubona amabwiriza asobanutse.

Bombi bagaragaye baganira ku ruhare rw’ubushakashatsi n’imiyoborere mu gukumira no kuvura VIH, by’umwihariko ku rubyiruko n’abagore bakiri bato.
Mu nyandiko yasomwe mu nama, Umuhanga Urvi Parikh yavuze ati: “Diagnostic dilemmas and potential solutions” — “Uburyo bwo kwisuzuma ubwabyo bufite ubushobozi bwo kuzamura uburyo bwa PrEP, kubworoshya no kugabanya ubwitabire bw’abantu ku bigo nderabuzima.”
Iyi nama yitabiriwe n’abashakashatsi, abayobozi b’ubuvuzi, abanyeshuri n’abafatanyabikorwa baturutse imihanda yose y’isi, ikanaba umwanya wo kungurana ibitekerezo ku buryo bushya bwo kurwanya ikwirakwira rya virusi itera SIDA, harimo n’ibisubizo bishingiye ku ikoranabuhanga n’uburezi.
IAS 2025 izakomeza gutanga umusanzu mu kongerera amahirwe urubyiruko n’abaturage kubona serivisi zinoze mu bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, cyane cyane mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere.

By:Florence Uwamaliya