AmakuruibidukikijeImibereho myizaUbuhinziUbukungu

Huye: Basabwe Kongera Ibiti By’Imbuto Nkuko Bamenye Akamaro n’ Inyungu Yabyo

Abaturage bo mu Karere Ka Huye barishimira kumenya intungamubiri n’ibyizi byo kurya imbuto cyane cyane nka voka (avocado) kuko arigihingwa cyera cyane muri kano Karere.

Murugendo rwo gushishikariza abaturage kwibanda ku kurya imbuto buri munsi, murwego rwo kurwanya igwingira no kwihaza mubiribwa Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi irakangurira abaturage gutera imbuto aho bishoboka hose kuburyo ibibazo bikomoka ku mirire itaboneye byacika burundu.

Ubwo Imena yaganiraga na Gloriose Uwamwezi,umubyeyi washoboye gutangira umushinga wo guhinga voka mu Karere Ka Huye, yavuzeko byamufashije kwiteza imbere hamwe n’umuryango we kandi aha n’abandi akazi, ubu imiryango yabo nayo ikaba imeze neza.

Uwamwezi Gloriouse Ati. “Natangiriye ku biti by’avoka 400 hashize umwaka ndongera ntera ibindi 400 biba 800, kugeza ubu nkaba ntakibazo cy’amikoro nagira dore ko yewe mvangamo n’ibiribwa bigufi kuburyo mbona umusaruro uhagije kandi mu gihe”.

Uwamwezi Akomeza ahamyako umuturage wahinze voka adashobora guhomba kuko ari ikiribwa kitajya kibura isoko.

Ati. “ubundi voka yera kabiri mu mwaka, ubu igihembwe gishize nakuyemo miliyoni 4 kandi nsaguriraho umuryango wange n’abaturanye, yewe nkabona n’amafaranga yo kwishyura abakozi nayo kwishyurira abana bange amashuri, ibyo byose nkaba mbikesha ubuhinzi bw’avoka”.

Gloriose Uwamwezi kurubu afite ibiti 800 kuri hegitare eshatu, ariko kubera ibyiza byo guhinga voka kurubu yarongeye atera izindi kuri hegitare 3,kandi nanone uyu mubyeyi ntiyagarukiye aho gusa kuko hari n’abandi yahaye ku mbuto kugira ngo nabo babashe kwihaza mubiribwa banasagurire amasoko.

Niwemwiza Francine atuye mu Karere Ka Huye mu Murenge wa Huye, ahaherereye umurima wa voka za Gloriuse, nawe akaba yatangarije Imena ko uyu murima wa voka wabahumuye ku maso babonako byose bishoboka haba mu buhinzi bwo kwihaza mubiribwa no gusagurira amasoko.

Niwemwiza Francine Ati. “Nyuma yo kubona Gloriose yeza akanajyemura ku isoko ryo hanze natwe abaturanyi be twafashe umwanzuro wo gutera imbuto ndetse n’ibiti by’avoka tugamije kwikura mubukene no kurwanya imirire mibi n’indwara byari byugarije imiryango yacu”.

Francine yasoje agira Ati. “twahawe ibiti by’imbuto n’umushinga witwa ‘family’ baduha n’amahugurwa yuko twabyitaho neza kugirango bitangirika, kandi aho tugeze ubu dufiite ikizere ko mu minsi irimbere hazaba hari ibyo tumaze kwiyungura bijyanye n’ubuhinzi bw’imbuto n’ibindi”.

Bimwe mubibazo aba bahinzi bombi bahuriraho n’ikibazo cy’ibura ry’amazi mu gihe cy’impeshyi ngo kuko ari zimwe mu mbogamizi abenshi bahura nazo abanda bikabaca intege gutyo.

Umuvugizi wa Ministeri y’ubuhinzi n’ubworozi, Bwana Kwibuka Eugene yahumurije aba bahinzi avuga ko icyo kibazo bakizi kandi bagerageza kugishakira igisubizo.

Eugene Kwibuka Ati. “turi murugendo rwo gufasha abahinzi kuhira bakoresheje uburyo butangiza ikirere ariko kubera ko buri mwaka haba hari benshi bakeneye ubwo bufasha tugenda twongera ingengo y’impari kugira ngo mu gihe kirimbere buri muhinzi tuzabashe kumuha nkunganire ye”.

Eugene Kwibuka yasoje agira inama abahinzi b’imbuto gukomeza kongera umusaruro kuko imbuto ari kimwe mubihingwa bikenerwa na benshi haba kubazirya cyangwa n’abazicuruza.

Abahinzi turabasaba kudacika intege ahubwo bagakomeza gushaka icyatuma bongera imbuto kuko haba mu Rwanda no hanze yarwo imbuto zikenewe na benshi.

Umwanditsi: Munyazikwiye Bertrand

Loading