Gakenke: Abanyamuryango 205 ba Koperative Dukundekawa Musasa bahuye nibiza bagenewe inkunga
Kuri uyu wa mbere tariki ya 23 Ugushyingo 2020 , Nibwo abanyamuryango bagize Koperative Dukunde Kawa Musasa itunganya umusaruro ukomoka ku gihingwa Ngengabukungu cya kawa iherereye mu Karere ka Gakenke Umurenge wa Ruli bahuye n’ibiza bagenewe inkunga y’ibyo kurya k’ubufatanye n’umufatanyabikorwa Sustainable Harvest Inc n’ibindi bikoresho kugirango barusheho guhangana nibiza byabibasiriye
Abaturage batandukanye baganiriye n’itangazamakuru bemeza ko ibyo kurya n’ibindi bikoresho bahawe bigiye kubafasha muri ibi bihe bigoye byatewe n’ibiza kandi ko bizab imbarutso yo gukomeza kubafasha kuzamura umusaruro wabo wa kawa kuko bagiye kongera kugira imbaduko n’imbaraga zo kurushaho kuyikorera.
Umwe mubahawe inkunga igizwe n’amasabune umuceri ,isukari,amavuta,n’ibishyimbo , yashimiye igitekerezo cyiza cyafashwe n’ubuyobozi bwa Koperative dukundekawa n’umufatanyabikorwa Sustainable Harvest Inc , agaragaza ko kuba babazirikanye byabongereye imbaraga muri ibi bihe bigoye bahuriyemo n ‘ibiza ndetse n’ icyorezo cya Covid-19 , ahamya ko bunganiwe mu kugira ubuzima bwiza , aho bazabasha guhinga kawa yabo bafite ubuzima buzira umuze.
Umuyobozi wa Koperative Dukundekawa Musasa Ernest Nshimyimana mu gushimira umufatanyabikorwa wabahaye iyi nkunga yavuze ko izabafasha kuzahura ubukungu bw’abanyamuryango bahuye n’ibiza muri rusange no muri ibi bihe isi ihanganye n’icyorezo cya COVID-19.
Yagizati “ N’ igikorwa cyateguwe n’umufatanya bikorwa Sustainable Harvest Inc ,murwego rwego gufasha abanyamurwa bagera kuri 205 bahuye n’ibiza kugirango babashe gukomeza ubuzima ndetse babashe kurushaho gukorera kawa bafite ubuzima buzira umuze”.
Yongeyeho ko inkunga yatanzwe n’umufatanyabikorwa ingana n’amafaranga y’u Rwanda asaga gato Miliyoni Eshanu n’Ibihumbi Magana Atanu. angana 5. 765 mu madorali y’Amerika , iyi nkunga akaba ariyo yagabanyijwe buri munyamuryango mu bahuye n’ibiza aho yagiye agenerwa inkangara irimo inkunga y’ibifite agaciro k’amadolari 28 y’Amerika.
Yaboneyeho gusaba abanyamuryango bahawe inkunga kuyifata neza bityo ikabagirira akamaro kandi bakarushaho gukorera kawa neza bayirinda ibyonnyi ndetse n’umukeno .
Koperative Dukundekawa Musasa igizwe n’abanyamuryango 1.193 hakaba harimo abagore bagera kuri 254. Kugirango ube umunyamuryango wa koperative usabwa gutanga umugabane ungana n’Ibihumbi Mirongo Itatu(30.000 Frw) kandi ukaba usanzwe uri umuhinzi wa Kawa.
Ahimana Theoneste
.