AmakuruFeature NewsUbuzima

Ese Ibibazo By’ubusambanyi Mur’ Urubyiruko Rw’I Kigali Bizarangira Gute? Ryari?

Abatuye mu Karere ka Nyarugenge, mu Murenge wa Nyamirambo, mu Kagari ka Cyivugiza, mu Mudugudu wa Muhoza, bavuga ko bahangayikishijwe n’abana b’abakobwa bari munsi y’imyaka 18 bishoye mu ngeso mbi zirimo kwigurisha ndetse n’ubusinzi.

Bamwe muri aba baturage baganiriye na BTN TV, bavuze ko igihe icyo ari cyo cyose mu Kagari ka ushobora  usanga hari abana b’abakobwa bari hagati y’imyaka 13 na 16 byu mwihariko mu gihe cya ni joro binjira mu tubari bakagura inzoga, naho abandi badafite ubushobozi bwo kuzigurira bakegera ab’igitsinagabo bagasangira kugeza ubwo hari abemeranyije gukorana imibonano mpuzabitsina.

Umuturage uhaturiye yabwiye BTN Ati. “Hano mu mudugudu wa Muhoza hari urubyiruko  rw’ abanaa b’abakobwa tutazi aho baturutse batangira abantu ntacyo babagize bakabatuka.”

Undi muturage nawe yunze murya mugenzi we Ati. “akenshi aba bakobwa bitwikira ijoro maze bakishyira abagabo, kuko baziko batujuje imyaka y’ubukure, kandi ibyo akaba aricyaha gihanwa n’amategeko”.

Icyifuzo cy’aba baturage ni uko inzego zitandukanye z’ubuyobozi zahagurukira iki kibazo cyane ko ushobora gusanga giterwa n’inzara.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyamirambo, ntiyashoboye kugira icyo atangariza umunyamakuru wa BTN, nawe utanyuzwe maze ara komeza no k’ Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali ariwe Aime Ntirenganya Claudine, maze amusaba kumwoherereza ibibazo byose yifuza kumubaza binyuze ku rubuga rwe rwa Whatsup birangira ntakintu amusubije.

By: Bertrand Munyazikwiye

Loading